Burya koko agahinda gashira akandi ari ibagara! Osalue wa Rayon Sports yakuwe mu kibuga aboroga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Agahinda gashira akandi ari ibagara!" Ni mvugo ya kinyarwanda izimije ariko iba ishaka kugaragaza ko umuntu ava mu bibazo bimwe ibindi bimusatiriye, ibi ni byo byabaye ku mukinnyi mpuzamahanga wa Rayon Sports ukomoka muri Nigeria, Raphael Osalue.

Nyuma y'igihe kitageze ku kwezi akirutse imvune atangiye gukina, Raphael Osalue yaraye akuwe mu kibuga arira kubera indi mvune yagize ishobora gutuma amara hanze y'ikibuga igihe kinini.

Mu Gushyingo 2022 ni bwo Osalue yari yabazwe imvune yo mu ivi ry'ibumoso yari amaranye igihe kitari gito.

Yari yakize ndetse n'abatoza bamugiriye icyizere babona yakize neza, ejo hashize bari banamubanje mu kibuga ku mukino w'umukeba banganyijemo na Kiyovu Sports 0-0.

Ibyago by'uyu musore yaje kugira imvune mu ivi ry'iburyo ku munota wa 32 aho yahise asimburwa na Kanamugire Roger.

Nyuma y'uyu mukino w'umunsi wa 18, Haringingo Francis agaruka ku mvune ya Osalue yagize ati "Osalue imvune yagize si kuri kwa kuguru babaze, yagize imvune ku kundi kuguru ni cyo gituma mvuga ko tutari twamwihutishije, twari twafashe umwanya wo kumutegura hanyuma uyu munsi ababars ku kundi kuguru nibaza ko tugiye kureba ibintu bye bimeze bite."

Wari umukino wa kabiri akinnye kuva yakiruka imvune, ni nyuma y'uko mu mukino w'umunsi wa 17 uheruka banganyijemo na Mukura VS 1-1 yinjiye mu kibuga asimbura.

Yasohowe mu kibuga aboroga
Yagize ikibazo mu ivi ry'iburyo
Raphael Osalue aheruka kubagwa ivi ry'ibumoso



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/burya-koko-agahinda-gashira-akandi-ari-ibagara-osalue-wa-rayon-sports-yakuwe-mu-kibuga-aboroga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)