Byatangiye ari umwana! Imvano yimpano yo guf... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri abo benshi barimo Nayituriki Seraphin (Serrah Galos) waminuje ariko impano yo gufotora ikamuganza kugeza aho ariyo yihebeye, ndetse akaba ari cyo kintu akora nk'akazi ke ka buri munsi.

Ubusanzwe yavutse ku wa 12 Ukuboza 1995 mu Mujyi wa Kigali, muri Nyarugenge ku Muhima. Amashuri atatu ye abanza yize muri Sainte Famille Primary School, naho andi atatu ayiga muri APE Rugunga.

Icyiciro kibanza cy'amashuri yisumbuye yacyize muri College Gaseke, mu gihe amashuri y'icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye yacyize muri IPRC Kigali  mu bijyanye na Electrical Studies. 

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na Arts in Public Relations,  yakuye muri Mount Kenya University. Afite na Masters muri Arts in Mass Communication yakuye muri Liverpool John Moores University. 

Uyu musore yabwiye InyaRwanda ko umwuga wo gufotora yawukunze abikomoye kubabyeyi be, ariko mama we niwe wamuhaye amahirwe yo gufotora. Ngo byaturutse ku rukundo uyu mubyeyi yakundaga gufotora.

Ati ''Mama wanjye yakundaga ibijyanye no gufotora, ubuzima bwanjye nkiri muto yabubitse mu buryo bw'amafoto ubwo nari mfite imyaka mike cyane nkiri muto.' Umunsi umwe yafashe ifoto ndi kumwe na mushiki wanjye, nanjye mbasaba ko nabafata ifoto bari kumwe.''

''Nari muto cyane ndetse nari mugufi cyane, iyo foto ndacyifite. Mama wanjye yarayinkoreye, ni nayo foto ya mbere nafotoye''.

Avuga ko yatangiye gufotora by'umwuga ubwo yari afite imyaka 17, mbere akaba yarafotoraga abo mu muryango we cyangwa se inshuti.

Ati ''Natangiye gufotora by'umwuga mfite imyaka 17, Ariko mbere yaho nafotoraga mu muryango n'inshuti za hafi. Nyuma naje gukomeza amashuri muri Bachelor's degree niga communication. Harimo amasomo ya photography n'ibindi bijyana nabyo, nko kwandika n'ubundi bumenyi nkoresha mu kazi kanjye ka buri munsi. Nyuma nakoze na Masters muri Communications.''

Ati: ''Niyo masomo ajyanye na Media na Arts nakoze. Ibindi byaje nk'impano. Mu mateka numva, ni uko mu muryango harimo abakunzi ba photography benshi.''
 

Uyu Musore avuga ko mu mwuga we, yibanda ku mafoto avuga ku buzima bwa rubanda nyamwinshi. Yakoranye na World Resources Institute, Comic Relief, Africa New Life, UNDP, Apple, Moshions n'indi mishinga itegamiye kuri leta itandukanye.''

Yishimira ko uyu mwuga wo gufotora wamuhuje n'abantu benshi cyane, mu bihugu bitandukanye.  Ati ''Intego mfite ni ugukoresha umwuga wo gufotora nerekana icyizere, imbaraga n'ubwiza bw'abantu mfotora.''

Avuga ko icyizere afite ari uko gufotora bimaze kuba umwuga wubashywe mu Rwanda.

Mu myaka itanu yifuza kuzaba ari ahantu heza, kurusha aho ari uyu munsi.

Ati ''Ndetse nkazabasha gutanga umusanzu mu kuzamura abandi bafotora mu mwuga […] mu myaka itanu iri imbere nshaka kuzaba narasuye ibihugu byinshi muri Afurika, ndetse mvuga inkuru zo muri ibyo bihugu.''

Abafotozi akunda ibyo bakora harimo Alice Kayibanda, Chris Schwagga n'abandi ariko abo bakaba ari bo bamuje hafi. Abo hanze barimo Joey Lawrence, Annie Leibovitz n'abandi.

Ushaka kureba ibihangano byinshi by'uyu musore wakanda hano 

Uyu musore yihebeye gufotora Atunzwe no gufotora Mu kazi ke yibanda ku kwerekana ubuzima bw'abaturage 


REBA AMAFOTO MENSHI YAFOTOYE 

Mu gufotora kwe yibanda ku kwerekana ubuzima bwa rubanda Uyu musore abara inkuru z'abanyafurika yifashishije amafoto



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126418/byatangiye-ari-umwana-imvano-yimpano-yo-gufotora-kwa-serrah-galos-amafoto-126418.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)