Byiringiro Lague yavuze akamuri ku mutima nyuma yo kwerekeza i Burayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa APR FC, Lague Byiringiro yavuze ko kuba yaramaze kugurwa n'ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden ari inzozi zabaye impamo kuko ngo yahoze arota gukina nk'uwabigize umwuga.

Uyu musore uri mu bato batanga icyizere yabwiye The New Times ko kuba yerekeje muri iyi kipe yo mu cyiciro cya gatatu ari umugisha ndetse yahoze arota gukina i Burayi.

Ati "Ndishimye cyane kuba ngiye gukina nk'uwabigize umwugano kuba nerekeje mu ikipe nziza nk'iriya n'umugisha kuri njyewe.Ni iby'agaciro kuri njye gukina i Burayi.Nategereje aya mahirwe igihe kinini.

Gukina i Burayi ni inzozi ku bakinnyi benshi kandi ni ikintu gikomeye cyane nagezeho.Buri mukinnyi wese aba ashaka gukina nk'uwabigize umwuga.Ndizera ko birabera urugero abakiri bato bakina hano mu Rwanda bagakora cyane.

Mu cyumweru gishize nibwo uyu rutahizamu mpuzamahanga w'umunyarwanda yasinye amasezerano y'imyaka ine muri iyi kipe yo muri Sweden aho yaguzwe ibihumbi 100 by'amayero.

Byiringiro w'imyaka 22,n'umwe mu bakinnyi batangaga icyizere muri APR FC ndetse yayifashije kwegukana ibikombe 4 bya shampiyona birimo 3 biheruka.

Yari mu ikipe yamaze imikino 50 idatsindwa kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Gashyantare 2021.

Uyu yashimye APR FC kuba yaramureze ndetse ngo izamuhora ku mutima aho azajya hose.

Byiringiro agiye gukinana na Yannick Mukunzi muri Sweden,kandi ngo yiteguye gukora cyane kuko abizi neza ko kwemeza umutoza mushya biba bigoye.

Uyu yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu afite imyaka 20 ndetse kuwa 25 Mutarama 2021 akina umukino we wa mbere muri CHAN 2020 ubwo yasimburaga Bertrand Iradukunda mu mukino u Rwanda rwatsinze ibitego 3â€"2 ikipe ya Togo.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/byiringiro-lague-yavuze-akamuri-ku-mutima-nyuma-yo-kwerekeza-i-burayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)