Canal+ Rwanda yafashije abana bitabwaho na Hope and Homes for Children - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023, ubuyobozi bwa Canal+ bwasuye ikigo cyigamo abana bakomoka mu miryango itishiboye n'ababyawe n'abangavu batewe inda imburagihe giherereye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka KIcukiro.

Mu kubasura babageneye ubufasha butandukanye burimo ifu y'igikoma ya Sosoma, isukari, ibikombe, intebe, televiziyo n'ibikoresho bitandukanye by'isuku.

Umuyobozi wa Hope and Homes for Children, Habimfura Innocent, yashimye Canal+ Rwanda kuba yafashe umwanya igasura iki kigo no kuba babageneye inkunga yo kurera aba bana.

Ati 'Iki kigo kigamije ko ababyeyi bibana babona aho bazajya basiga abana hizewe babona ifunguro, baruhuka, ku buryo na wa mubyeyi wagiye gushakisha, abona aho asiga umwana.'

'Uyu munsi ufite umwihariko kuko ubusanzwe dukoresha inkunga iturutse hanze, kuba Canal yaje ikadufasha ni igikorwa cyiza baduhaye ifu bizadufasha ko abana baza bari mu mirire mibi bazahita bazamuka.'

Umuyobozi wa Canal+ushinzwe imari ndetse n'ibikorwa byo gufasha ku rwego rw'isi, yavuze ko ibikorwa byo gufasha abatishoboye bizakomeza ndetse ko gufasha abana biri muri porogaramu iki kigo gifite muri gahunda.

Ku ruhande rw'ababyeyi bafite abana muri iki kigo bavuze ko banejejwe no kuba babonye abita ku bana babo kuko bo hari ubwo ubushobozi bubana buke.

Uwizeye Claudine yagize ati 'Twe hari ubwo ubushobozi butubana buke abana tukabazana aha rero iyo tubonye umuntu udufasha kubona uko babaho biradushimisha. Canal turayishimiye.'

Umwaka ushize iki kigo cyafashije abana ibihumbi 13 muri Afurika bakaba bizeye kuzongera uwo mubare muri uyu mwaka.

Hope and Homes for Children imaze gufasha abana basaga 13000



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canal-rwanda-yafashije-abana-bitabwaho-na-hope-and-homes-for-children

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)