David Alaba yahishuye impamvu atatoye Benzema bakinana agatora Messi muri #The Best #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro David Alaba ukomoka muri Austria yanze gutora Karim Benzema usanzwe ari kapiteni we mu ikipe ya Real Madrid ahubwo atora Lionel Messi mu bihembo bya FIFA The Best.

Uyu kapiteni wa Austria yateye abakunzi ba Real Madrid umujinya,baramutuka cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ko yanze gutora mugenzi we bakinana ahubwo agatora umunyabigwi wa FC Barcelona bahora bahanganye.

Alaba w'imyaka 30,avuga ko atari umwanzuro we gutora umukinnyi ahubwo mu gihugu cyabo batora nk'itsinda.

Yagize ati "Mu ikipe y'igihugu ya Austria muri ibi bihembo hatora ikipe ntabwo arinjye njyenyine.Buri wese muri iyo kipe atanga ijwi rye hanyuma hagafatwa umwanzuro."

Fifa yasohoye urutonde rw'uko abantu batoye mu bihembo byayo. Alaba yatoye Messi bwa mbere akurikizaho Benzema hanyuma ashyira Mbappe ku mwanya wa gatatu byatumye ku mbuga nkoranyambaga hashyirwa hashtag yiswe #AlabaOut kubera ko atatoye kapiteni we mbere.

Benzema na Alaba bakinannye bwa mbere muri Madrid ubwo yayijyagamo avuye muri Bayern Munich muri 2021.

Alaba yasoje agira ati "Buri wese arabizi,by'umwihariko Karim azi uko mushimira n'umusaruro we kandi kuri njye navuga ko ariwe rutahizamu wa mbere ku isi.Icyo si ikibazo.Ntabwo mushidikanyaho."



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/david-alaba-yahishuye-impamvu-atatoye-benzema-bakinana-agatora-messi-muri-the

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)