Dore impamvu ukwiriye kureka uwo mukundana igihe umubonyeho ingeso utazabasha kwihanganira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dore impamvu ukwiye gufata umwanzuro wo kureka uwo mukundana igihe wamubonyeho ingeso utazabasha kwihanganira:

1.Iyo mumaze kubana ya ngeso irakura

Akenshi mumaze kubana uzasanga ya ngeso wari uzi k'uwo mukundana yikuba inshuro nyinshi bikarushaho kuba bibi. Umugore umwe wagishaga inama yavuze ko ubwo yari akirambagizanya n'umugabo we yagiraga umujinya cyane baba bari kumwe agakubita ibintu hasi ku buryo hari ubwo yigeze kumena telefoni.

Yagize amakenga agisha inama umukobwa w'inshuti ye, amubwira ko ashatse yamureka kuko agifite umwanya wo gufata icyemezo. Uwo mugore akomeza avuga ko yakomeje kwibeshya ko nibamara kubana azamuhindura uwo mujinya we ukagabanyuka ariko ngo noneho bamaze kubana ho byarushijeho kuba bibi, akajya amukubita amuhora ubusa, agahora avuga nabi mu rugo. Uyu mugore ngo yicuiije impamvu atumviye inama za mugenzi we hakiri kare.

2.Umuntu ntajya apfa guhinduka cyeretse iyo ariwe wifatiye umwanzuro

Abasore n'inkumi bibeshya ko bazahindura abo bakundana kandi baramaze kubabonaho ingeso rubaka batazabasha kwihanganira bigatuma biyemeza kubana nabo.

Guhinduka k'umuntu biragoye ntabwo wabyizera. Aho kwibeshya ko azahinduka watangira kwiga uko uzabasha kumwihanganira. Iyo bitabaye ibyo, icyaruta nuko wabivamo hakiri kare.

Undi mugore nawe wagishaga inama avuga ko bakirambagizanya umugabo we yamubonyeho ingeso yo kureba filimi z'urukozasoni. Icyo gihe umugore ntiyabihaye agaciro kuko yumvaga namara kuba umugabo atazajya abona umwanya wo kuzireba.

Nyamara ngo icyamutunguye nuko aho bamariye kubana, umugabo yabaye imbata y'izo filimi kugeza ubwo yirirwa kuri mudasobwa arizo areba, nta kindi kintu ashobora gukora gitunga urugo.

3.Kwihanganira ingaruka birakugora ugahora wishyiraho ikosa

Abenshi iyo bamaze kurushinga bagasanga ya ngeso irakomeje bananirwa kwihanganira ingaruka z'ibyo bishoyemo babireba. Niho bamwe usanga bahise batandukana cyangwa se n'ubashije kwizirika agahorana agahinda kadashira kuko aba yishinja kutumvira umutima nama we n'abandi bantu bashobora kuba baramugiriye inama.

4.Ingeso utabasha kwihanganira igira ingaruka ku rugo rwanyu muri rusange

Nkuko twabibonye ya ngeso irushaho kuba mbi kandi ukarushaho no kuyibona kuko ntacyo aba akiguhisha. Iyo kwa kwihanga kubuze muhora mutongana mubipfa ugasanga bigira ingaruka no ku bana banyu kuko bakurira mu rugo rutanezerewe.

Niba hari ingeso uzi k'uwo mukundana ukaba ubona ko utazabasha kuyihanganira, ibyiza nuko wafata umwanzuro wo kumureka aho kugirango muzabane nabi.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-impamvu-ukwiye-gufata-umwanzuro-wo-kureka-uwo-mukundana-igihe-wamubonyeho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)