Dylan Maes yahuye na rutahizamu Kevin Monnet Paquet, umukino wa Benin ashobora kutitabazwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyarwanda babiri bakina ku mugabane w'u Burayi, myugariro Dylan Maes na rutahizamu Kevin Monnet Paquet bahuriye mu mukino wa gicuti amakipe ya bo yakinnye, gusa uyu rutahizamu Amavubi ashobora kutamubona mu kwezi gutaha.

Uyu myugariro usanzwe ukinira ikipe ya Alki Oroklini mu cyiciro cya kabiri muri Cyprus ariko amakuru avuga ko isaha n'isaha yasesa amasezerano n'iyi kipe akerekeza muri FK Auda mu cyiciro cya mbere muri Lativia.

Uyu musore uheruka mu Rwanda mu ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 23, ikipe ye iheruka gukina umukino wa gicuti ARIS Limassol ya Kevin Monnet Paquet.

Nyuma y'uyu mukino bafashe ifoto ya gicuti nk'abanyarwanda bakina hanze y'u Rwanda.

ISIMBI yifuje kumenya ibiganiro aba bombi bagiranye ariko Dylan Maes avuga ko ntacyo yatangaza Monnet Paquet atabyemeye kuko byari byerekeye ikipe y'igihugu Amavubi.

Ku kijyanye n'uko muri Werurwe 2023 ashobora kugaragara mu Mavubi, yavuze ko atabyemeza kuko uyu rutahizamu aheruka guhura n'ikibazo cy'imvune ikomeye yo mu ivi ku buryo ataragaruka neza.

Muri Mutarama uyu mwaka, umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yari muri Cyprus aho yari yasuye Kevin Monnet, bivugwa ko mu biganiro bagiranye harimo no kumufasha kumvisha abakinnyi bakiri bato bakina i Burayi ariko bafite inkomoko mu Rwanda kuba bakwemera kuza gukinira Amavubi.

Kevin Monnet Paquet yahuye na Dylan Maes bose bakina muri Cyprus



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/dylan-maes-yahuye-na-rutahizamu-kevin-monnet-paquet-umukino-wa-benin-ashobora-kutitabazwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)