GAERG yatangije umushinga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga watangijwe kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023, mu Kagari ka Karembure, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Ibiganiro kuri uyu mushinga byatangirijwe mu nteko y'abaturage isanzwe iba buri wa Kabiri muri uwo mudugudu, uba umwanya mwiza wo kwisanzura kw'abaturage bitabiriye iyi nteko, babaza ibibazo bigendanye n'ubuzima bwo mu mutwe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango GAERG, Fidèle Nsengiyaremye, yavuze ko uyu mushinga watekerejweho bitewe n'uko u Rwanda rufite amateka yateye abantu ibikomere mu buryo butandukanye, bakeneye isanamitima no kubungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

Ati "Icya mbere tuzirikana ni uko nyuma y'ibikomere bikomoka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bafite ihungabana mu byiciro binyuranye nk'uko ubushakashatsi bubigaragaza".

Ikindi kizakorwa muri uyu mushinga ni ugukora ubukangurambaga, abaturarwanda bagasobanurirwa ihungabana icyo ari cyo, indwara zo mu mutwe izo ari zo, uko zifata no kumenya aho abantu babona serivisi z'ubuvuzi.

Ingabire Theodette wo mu Kagari ka Karembure, yavuze ko uyu mushinga uje Abanyarwanda bawukeneye.

Ati "Twishimiye uyu mushinga twamurikiwe na GAERG, ni ukuri ni umushinga igihugu gikeneye".

Ingabire avuga ko iyo hari umuntu ufite ihungabana ntiyitabweho, rigira amashami mu muryango ugasanga bihungabanyije n'abandi bawukomokamo.

Umujyanama w'ubuzima wo mu Kagari ka Karembure, Ngendahimana Jean Damascène, akangurira abantu bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe kujya kwa muganga, kuko hari serivise y'umwihariko bahabwa.

Ati '"Hari icyumba cyabo cyabugenewe, ugezeyo ntabwo ajya ku murongo nk'abandi barwayi".

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi, avuga ko icya mbere uyu mushinga uzafasha ari ugukangurira abaturage kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Ati "Mbere na mbere ni uko abaturage bamenya ko ubuzima bwo mu mutwe nabwo bukwiye kwitabwaho, umuntu akamenya ko ashobora guhungabana, kandi iyo bwagize ikibazo n'imibereho tubona inyuma n'imyitwarire tubona inyuma, nayo igira ikibazo".

Umutesi avuga ko ikindi gitegerejwe muri uyu mushinga, ari ugukangurira abaturage kumenya icyo bagomba gukora, igihe hari uwahungabanye cyangwa akagira ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe.

Amakimbirane yo mu muryango yagaragajwe nk'imwe mu mpamvu yatera ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, ibitabiriye iyi nteko basabwa kuyakumira.

Umuntu ufite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, ashobora kwibasirwa n'agahinga gakabije, kwigunga no kwiheba, kugira inzozi mbi zimugarurira bimwe mu bibi byamubayeho, kuba yakwishora mu biyobyabwenge ndetse akaba yanakwiyahura.

Ugize ibi bibazo ntiyitabweho hakiri kare uburwayi bwe bukarengerana, bimuteza ingaruka zirimo ubukene bw'umuryango we mu gihe bari kumuvuza, ibyatumye abitabiriye iyi nteko y'abaturage basabwa kwita ku muntu ifite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe hakiri kare, mu gihe batangiye kumubonaho ibimenyetso.

Urubyiruko rwitabiriye iyi nteko rwasabwe gukoresha neza imbuga nkoranyambaga ntirwigane ibyo ruzibonaho byose, kuko hari ibyarwangiriza ubuzima bwo mu mutwe.

Uyu mushinga GAERG izawukorera mu Turere twa Kicukiro, Bugesera na Ruhango, ariko MINUBUMWE ikazakomeza gukorana n'indi miryango itandukanye kugira ngo uyu umushinga ukomereze no mu tundi turere.

Ugiye gutangizwa nyuma y'uko ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) muri 2018, bwagaragaje ko abaturarwanda 11,9% bafite indwara y'agahinda gakabije, naho 35% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite iyi ndwara.

Bwagaragaje ko umuntu umwe muri batanu afite uburwayi bwo mu mutwe bumwe cyangwa bwinshi. Ni mu gihe urubyiruko ruri hagati y'imyaka 14 na 18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko Abanyarwanda bazi ko servisi z'ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe zitangwa ari 61,7% ariko 5,3% gusa akaba ari bo bajya kuzishaka, imibare bigaragazwa ko ikiri hasi cyane.

Abitabiriye iyi nteko y'abaturage bakanguriwe guhamagara ku murongo utishyurwa wa 1024, mu gihe bakeneye ubufasha mu kwita ku buzima bwo mu mutwe cyangwa no kwitabwaho igihe hari uwagize ihungabana
Abaturage bakanguriwe guhindura imyumvire yakagana kwa muganga, nyuma y'uko bigaragaye ko hari ababona ufite ibibazo byo mu mutwe bakamujyana mu bapfumu, abandi bakabafungirana mu rugo
Abaturarwanda bibukijwe ko kugira ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe ari nk'ibindi bibazo, ko badakwiriye guha akato uwo bakibonanye
GAERG yatangije umushinga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe, hagamijwe iterambere ry'imibanire myiza, isanamitima no kubaha ubudaheranwa
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi, yakanguriye abaturarwanda kwita ku buzima bwo mu mutwe kuko iyo butabungabunzwe batabasha kwiteza imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gaerg-yatangije-umushinga-wo-kwita-ku-buzima-bwo-mu-mutwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)