
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro yagiranye n'abanyeshuri barenga ibihumbi 2 bo muri kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye ndetse n'abo muri IPRC ishami rya Huye. Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Uruhare rw'urubyuruko mu kwimakaza umuco w'ubutwari".
Gen.James Kabarebe yaganirije uru rubyiruko ku rugendo rwo kubohora igihugu. Yavuze ko Inkotanyi zaranzwe no kwigomwa, kwihangana ndetse no kumva bakunze igihugu.
Yabwiye aba banyeshuri ko buri wese agomba kwiyumvamo indangagaciro y'ubuyobozi, kandi yanagarutse ku kuba igihugu cy'u Rwanda gifite amahirwe yo kuba abayobozi babonera umwanya abanyeshuri, ndetse n'abanyeshuri bakabonera umwanya abayobozi.
Gen. James Kabarebe aganiriza abanyeshuri
Nyuma y'iki kiganiro cyamaze amasaha abiri, abanyeshuri bahawe umwanya bagira ibibazo babaza Gen. James Kabarebe.
Umunyeshuri umwe yabajije ati "Nigeze kumva mu mateka Nyakubahwa Perezida wa Repubika y'u Rwanda Paul Kagame ko bamwitaka Afande PC, mwaza kumbwira aho iryo zina ryaturutse".
Gen. James Kabarebe asubiza iki kibazo yagize ati "Perezida Paul Kagame yitwaga Afande Papa Charlie barihina rikaba Afande PC, ni 'code name' kandi mu gisirakare abantu bagira 'code names' ntabwo umuntu akoresha amazina ye. N'abo twarwanaga nabo babaga bafite 'code names', ntabwo aritwe gusa. Ndibaza ko nta gishya kirimo, njyewe duhagarika jenoside 'call sign' yanjye yari 'ten hotel'."
Bamwe mu banyeshuri bari bitabiriye iki kiganiro