Gen Kabarebe yahishuye uburyo amacakubiri mu ngabo za Habyarimana yorohereje Inkotanyi ku rugamba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Gen Kabarebe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye ndetse na IPRC Huye. Yasobanuriye abari muri icyo kiganiro uburyo uwari Perezida w'u Rwanda, Juvenal Habyarimana yaciyemo ibice igisirikare bikagica intege maze bikaba inyungu ikomeye ku ngabo za RPA bari bahanganye.

Mu kiganiro cyamaze amasaha abiri arenga kigaruka ku mateka yo kubohora Igihugu, Gen Kabarebe yavuze uburyo Habyarimana yateguye ibitero byinshi ku Nkotanyi bifite n'amazina akanganye agamije ku butaka bari barafashe mu Nyagatare buzwi nk'Agasantimetero.

Ati 'Habyarimana yapanze ibitero byinshi cyane, abyita amazina menshi cyane. Hari ibyiswe Simusiga, Rukokoma, opération de ratissage combinée, Opération Muvumba [...] ahindura, kugeza n'aho agiye ahindura n'abayobozi babyo. Uje akananirwa akamuhindura, kugeza n'aho azanyemo amacakubiri mu ngabo za FAR twarwanaga.'

'Muzi amacakubiri yabaga hano mu Rwanda, usibye amoko (Abahutu, Abatutsi) habaga ibyo bitaga Abanye-Nduga n'Abakiga."

"Yageze aho aravuga ngo impamvu Inkotanyi zananiranye hariya i Gikoba ni uko Abanye-Nduga batarwana! Noneho uwo yitaga umunye-Nduga sinzi uko yabamenyaga, bose yabakuyemo; azanamo abo yitaga Abakiga ngo babe ari bo barwana.'

Gen Kabarebe yavuze ko iki cyemezo cya Habyarimana cyabaye ikosa rikomeye kuko cyasize icyuho mu ngabo.

Ati 'Icyo gihe ntabwo yari azi ko aciye icyuho gikomeye ahubwo mu ngabo ze. Iyo ufite ikibazo gishingiye ku ngengabitekerezo iyi n'iyi itari nziza uba wica intege. Aho yiciye intege, abarwanaga tuzi barwananaga na neza, twebwe twarishimye cyane kuko kudukura imbere abo tuzi barwanaga cyane, byaradufashije. Azana abandi batari bamenyereye.'

Kuva muri Nyakanga mu 1991 kugeza muri Werurwe mu 1992, nibwo ingabo za RPA zagotewe mu gace gato kangana na kilometero zirindwi z'ubutambike n'eshatu z'ubuhagarike, ugana ku mupaka wa Uganda.

Ni mu gace kamenyekanye nk'agasantimetero bitewe n'uko leta yakitaga, kagizwe n'uduce twa Tabagwe, Gishuro, Kaborogota, Gikoba, Shonga, Ndego n'igice gito cya Karama.

Ingabo za RPA zari muri iki gice ku buryo Perezida Habyarimana yavugaga ko bagomba kuzitsinsura zigasubira hakurya y'umupaka.

Muri Santimetero harimo indake ya Gikoba ifite metero ebyiri umanutsemo hasi, n'ebyiri z'intambike. Iyi ikaba yari irimo akameza n'intebe Perezida Kagame yifashishaga mu gupanga neza urugamba, hirya gato uhasanga aho abayobozi b'ingabo bicaraga ubwo bazaga guhabwa amabwiriza.

Mu Gasantimetero kandi uhasanga umusozi wa Shonga uri hejuru cyane ahitegeye indi misozi yari igose Sentimetero, iriho n'imbunda z'ingabo za Leta icyo gihe. Iyo misozi ni Mabare, Bushara 1, Kabuga, Mutojo, Nyamirama, Bushara 2, Kentarama na Nyabihara.

Minani wa FAR yadufashije mu gitero cyo mu Ruhengeri

Gen Kabarebe yakomeje avuga ko mu rugamba rwo kubohora Igihugu Ingabo zahoze ari iza RPA zaranzwe n'umuco w'amahoro n'ubworoherane kuko ngo n'iyo bahuraga n'umwanzi wabo wakomeretse utari bubarwanye, bamushyiraga mu bandi akavurwa agakira nyuma na we akazabafasha mu rugamba barimo.

Ati 'Ikinyabupfura twari twaratojwe cyadusabaga kubikora, tukaba twanavura uwo twariduhanganye ariko byanavagamo inyungu nyinshi cyane, ku buryo amakuru menshi ku gihugu ni aho twayakuraga.'

'Kuko nk'abo twabaga twafashije twababaza tuti amakuru y'umwanzi ameze ate? Bari hehe, aho batari ni hehe, ngiye kurasa aha naca hehe[…] abenshi ni bo batuyoboraga. Ndibuka igitero cya Ruhengeri cyo mu 1992-1993 uwitwaga Minani ni we watujyanye atuyobora za Camp Muhoza, Nyamagumba, nta wundi mu bacu wari uzi aho yaca! Iyo tutagira Minani twafashe yakomeretse tukamuvura, ntabwo twari gushobora kubikora.'

Gen Kabarebe yavuze ko imyitwarire ya FAR n'iy'Inkotanyi ku rugamba yari itandukanye kuko aba bo umusirikare bafatiraga ku rugamba bahitaga bamwica ako kanya.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen James Kabarebe yaganirije urubyiruko rwo muri Kaminuza y'u Rwanda amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kabarebe-yahishuye-icyemezo-cya-habyarimana-cyashimishije-inkotanyi-ku

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)