Gen. Kabarebe yasobanuye uko yarwanye nIntar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'urubyiruko 600 rwari ruteraniye mu nyubako y'Akarere ka Gasabo, nyuma y'urugendo rwakoze rusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi n'Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside, iherereye mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ku Kimihurura.

Yabivuze nyuma y'ikibazo cy'umwe mu bari bitabiriye ikiganiro yatanze.

Mu gusubiza yagize ati ''Mu nyamanswa zose, intare niyo yoroshye kurwana nayo. Mu 1982 Leta ya Uganda yirukanye abanyarwanda batari mu nkambi. Ubwo umutegetsi witwaga Obote yatangaga iryo tegeko, natwe aratwirukana.''

Akomeza avuga ko baje mu Rwanda bakavuga ko ari Abagande bakabura amajyo, kuko nta gihugu na kimwe ubwo bari bafite. Ati ''Tugeze ku mupaka ku kagezi kitwa Umuyange twahagazemo, abasirikare ba Habyarimana baratwirukanye n'Abagande baravuga ngo ntabwo badushaka iwabo.''

Yakomeje avuga ko uwari uhagarariye abasirikare ba Habyarimana, yavuze ko ubwo ibihugu byose bibanze ndetse n'Imana yabanze.

Avuga ko yaje kurwana n'intare, aragira ati ''Ubwo twarakase, dukata hafi y'Akagera aho twageze ngo twicare; Intare iratera irivuga. Twari dufite inkoni turayitegura, twari dufite Inka irayiterura ikubita hasi. Ijoro ryose turwana n'intare turayinesha iragenda. Ariko intare biroroshye kurwana nayo.''

Arakomeza ati ''Upfa kwirinda ikintu kimwe gusa, ubwoba. Ahubwo iyo ije igusanga nawe urayisanga. Amateka abantu baba baranyuzemo. Twageze mu Rwanda Habyarimana adushakira inkambi mu 1986 Museveni afashe ubutegetsi dusubirayo, Abanyarwanda bongera kugaruka mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.''

Muri iki kiganiro Gen. Kabarebe yagarutse ku bindi bintu byinshi byerekeye uko we na bagenzi be barwanye intambara yo kubohoza igihugu, n'uko bageze mu Rwanda bakirukana umwanzi.

Gen Kabarebe aganiriza uru rubyiruko Gen. avuga ibi yaganirizaga urubyiruko 600 rwari ruteraniye mu nyubako y'Akarere ka Gasabo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125704/gen-kabarebe-yasobanuye-uko-yarwanye-nintare-125704.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)