Gen. Kabarebe yavuze ibyemezo bitatu Perezida... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'urubyiruko 600 rwo mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, mu cyiswe 'Rubyiruko Menya Amateka y'Igihugu Cyawe'. Ni ibiganiro byabeye mu nyubako y'Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Yabanje kubwira uru rubyiruko ko ubwo bafataga iya mbere bagatangiza urugamba rwo kubohora igihugu ku wa 1 Ukwakira 1990, bageze aho bagacikamo igikuba mu minsi ya mbere cyane ko rugikubita Gen. Maj Fred Gisa Rwigema wari uyoboye ingabo yahise arasirwa i Nyabwishongwezi agapfa.

Ati ''Iminsi ya mbere yo kubohora igihugu yari ikomeye. Kwari ukwezi kw'ibibazo kubera ko twari abantu bake, ikindi twari abantu batandukanye bavuye mu bihugu bitandukanye mu buhungiro muri Afurika y'Uburasirazuba ku buryo guhuza umutima byari bigoye.''

Arakomeza ati ''Indangagaciro zimwe ni cyo cyari gikenewe, iyo mufite indangagaciro zimwe muba umwe, ariko iyo muri benshi mudahuje indangagaciro muratatana, ni cyo cyabaye mu minsi ya mbere rero. Urugamba rwatangiye igihugu gifite imbaraga, zo gusaba ubufasha, za diplomasi n'izibikoresho.''

Akomeza avuga ko mu kwezi kwa mbere Inkotanyi zakomerewe cyane ko izari ingabo za Leta zari zifite imbaraga nyinshi zaba izo hasi zirimo ibikoresho nka burende cyangwa hejuru kuko bari bafite za kajugujugu nyinshi. Yakomeje avuga ko rwa rubyiruko rw'abanyarwanda rwari rwaturutse mu Burundi, Uganda, Tanzania n'ahandi baje kubohora igihugu byabanje kubacanga.

Arakomeza ati ''Imbaraga zaturutse mu buyobozi bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, murabizi ko urugamba rwatangiye adahari, Uganda yari ramwohereje kwiga ibya gisirikare.''

''Ari ku ishuri yataye amashuri ashakisha inzira ava muri Amerika aza ku rugamba kuko uwari uyoboye yari yapfuye. Nabyo mwabikuramo isomo. Ubu muri iki gihe abantu benshi baba bashaka visa zo kujyayo ariko we yavuyeyo araza.''

Yakomeje avuga ko we yari asanganywe umuganbi wo kubohora igihugu. Ngo yaraje asanga benshi bapfuye, ariko yiyemeza gukomeza urugamba. Yabajije aba-ofisiye bayoboraga bagenzi babo uko baneshejwe asanga bataye icyizere, ahubwo bashaka kwisubirira inyuma bakongera kwaka ubuhungiro muri Uganda.

Ati ''Yaraje ariko nta ntwaro yari afite, ahubwo yazanye indangagaciro. Asanga ba ofisiye bahungabanye arababaza ati 'ni gute muneshwa gutya'?. Barasubiza bati 'umwanzi araturusha imbaraga'. Nawe ati 'mufite ukuri murwanira, umwanzi nta mbaraga afite ahubwo ni mwe murwanisha abasirikare nabi'.''

Yakomeje avuga ko bari babuze indangagaciro zibaha imbaraga, akabigisha gukunda igihugu no kucyitangira, abigisha ubutwari, kwihangana, kunamba, gukoresha bikeya bafite bakagera kuri byinshi anabigisha ikinyabupfura kandi kandi byose abikora aberekera no gufata ibyemezo.

Ibyemezo bitatu Perezida Paul Kagame yafashe bikageza FPR ku ntsinzi

Gen. Kabarebe yavuze ko Perezida Kagame yahise ahindura uburyo barwanagamo.

Ati ''Yaberetse ko mu Mutara aho abasirikare bari bari kurwanira bitabakundira kuhabonera intsinzi, yahise abajyana mu misozi icyo gihe byagabanyije ubukana bwa za burende. Bavuye aho indege zabarasaga na za burende zibakandagira.''

Arakomeza ku cyemeza cya kabiri aho yavuze ko naho Perezida Kagame yabonye bitari gukunda neza ahitamo kwimura ingabo igitaraganya.

Ati ''Naho yabonye bitari kugenda neza kuri Noheli yo mu 1990 yicaza abari abasirikare bakuru, baramubwira bati 'birakomeye, dusabire twisubirire muri Uganda twisuganye nk'umwaka twisuganye'. Urebye bamwe muri aba aba bari bacitse intege, ntabwo bari kugaruka kuko nawe yabibonaga ko bashakaga guhunga.''

Akomeza avuga ko yahise afata icyemezo cyo kujyana abasirikare mu birunga. Ngo icyo gihe yicaranye n'abasirikare arabigisha, ikinyabupfura, kwitanga, ubutwari, gukunda igihugu, kuba wakoresha bikeya ukagera kuri byinshi n'ibindi.

Aha yatanze urugero rw'ukuntu umwanzi bari bahanganye we yazaga ku rugamba yapakiye amasasu n'ibiryo birimo inkoko n'ibindi bihenze, ariko umusirikare w'Inkotanyi umaze iminsi itanu atarya yamugeraho ntiyasamire ibyo kurya ahubwo akitwarira amasasu.

Gen. Kabarebe akomeza avuga ko ikindi kintu Perezida Kagame yigishije ingabo yari ayoboye ari ugutekereza neza. 

Ati ''Umwanzi iyo yafataga umusirikare wacu baramwicaga, twe iyo twafataga uwabo twaramuvuraga. Akatwereka aho ibitero biri, nta nkotanyi yari izi Gisenyi, Ruhengeri n'ahandi cyane ko benshi bari baravukiye hanze bakagenda batwereka inzira.''

Yavuze ko indangagaciro zigishijwe mu gihe gito rwa rubyiruko rwari rutaramenyerana ruba umuntu umwe. Ngo mu 1991 ntabwo wari kubona umusirikare w'Inkotanyi ngo uvuge ngo uyu yavuye i Burundi, Uganda cyangwa  Tanzania. Ngo kwitanga, ubumwe n'izindi ndangaciro ni byo byagize Inkotanyi.

Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yahagaritswe n'umutima wo kwitanga n'ubumwe.

Gen. Kabarebe yavuze ko izo ndangagaciro ari nazo ziri mu rubyiruko rw'ubu kuva mu Buregerazuba kugeza mu Burasirazuba, bose bameze nk'umuntu umwe. Ati ''Uwababonye mubyina hano yabona muri za Nkotanyi zo mu 1990.''

Yavuze ko kuba bararwanye n'ingabo zirenga ibihumbi 80 za Habyarimana n'interahamwe bakanesha, bo ari ibihumbi 19, byaturutse ku mitima ikomeye, ikinyabupfura, gukunda igihugu no kucyitangira.

Gen. Kabarebe yavuze ko Inkotanyi zanyuze mu bihe bikomeye zigitangira urugambaKabarebe yeretse urubyiruko impinduramatwara zazanywe na Perezida Kagame bigatuma FPR itsinda urugambaUru rubyiruko rwari runyotewe no kumenya amateka cyane ko benshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri Mbabazi akurikiye ikiganiro cya Gen. Kabarebe Ibi biganiro byitabiriwe n'abayobozi batandukanye


Kanyana David usanzwe utwara abantu yifashishije igare yasabye guhobera abayobozi bari bari aho barabimwemereraKanyana ahobera Meya w'Umujyi wa KigaliKanyana ahobera Gen. KabarebeUrubyiruko rwaje ku bwinshi kumva amateka y'u RwandaIkiganiro cya Gen. Kabarebe cyaryoheye cyane uru rubyirukoMeya w'Umujyi wa Kigali aha ikaze abashyitsiUmusangiza w'amagamboBati ''Urubyiruko ni twe mbaraga z'igihugu''Abayobozi bakuru bari bari muri iki gikorwa bafatanya n'urubyiruko kuririmba

REBA IKIGANIRO CYA GEN. KABAREBE



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125705/gen-kabarebe-yavuze-ibyemezo-bitatu-perezida-kagame-yafashe-bikageza-fpr-inkotanyi-ku-ntsi-125705.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)