Gen Kabarebe yavuze indangagaciro batojwe na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rubyiruko rwabanje gusura Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ruherereye ku Gisozi, n'Ingoro y'amateka y'urugamba rwo kubohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Habaye kandi na morali ikomeye mu ndirimbo nka 'Kagame Mwungeri we' yasusurukije cyane urubyiruko bigaragaza ibyishimo, urukundo n'icyizere cyinshi u Rwanda rw'ejo rufitiye Perezida Paul Kagame.

Iyi ghunda yatangiye ku isaha ya saa 03:00 pm nk'uko byari biteganijwe.

Urubyiruko 600 rwitabiriye icyiciro cya kabiri cya gahunda yiswe 'Menya Amateka Yawe', rwakiriye abashyitsi barimo abayobozi bo mu nzego zo hejuru z'igihugu cy'u Rwanda.

Barimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi, Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu by'umutekano Gen James Kabarebe, na Meya w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.

Ku isaha ya 03:38 pm Meya Pudence nibwo yakiriye urubyiruko n'abayobozi batandukanye bitabiye iyi gahunda, yavuze ko imaze kugera ku barenga ibihumbi 200 mu byiciro bitandukanye.

Pudence yaboneyeho kwakira Gen James Kabarebe wakiranwe ibyishimo byinshi n'urubyiruko, rwiganjemo urwari rumubonye bwa mbere imbonankubone.

Gen James atangira ashimira urubyiruko rwitabiye ubutumire bwa Minisiteri y'Umuco n'Urubyiruko yateguye iyi gahunda, agira ati: 'Turabashimira cyane kubw'igitecyerezo mwagize, cyo kwitabira ubutumire bwa Minisitiri.'

Agaruka kubyo urubyiruko rwabonye mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022 agira ati: 'Ibyo mwabonye ku Gisozi mwajyaga mwumva mutarabibona, nicyo cyatumye inkotanyi zifata gahunda yo kurimbura ubutegetsi bubi bwariho.'

Avuga ko bitari byoroshye ati: 'Ntabwo ibintu byahindutse ku neza, kuko bariya bantu icyo bashakaga ari ukwica uwo bashatse wese.'

Aboneraho gusaba urubyiruko gukomeza urugamba rwatangiwe, ati: 'Hari icyo byasabaga kiremereye cyane namwe musabwa, urugamba rwateguwe uko ruzatangira ariko ntabwo hateguwe uko ruzarangira mu gihe u Rwanda rukiri mu nzira y'iterambere hari icyo urubyiruko rusabwa.'

Akomeza agira ati: 'Ubu rero namwe murahari muri mu rugamba rwo kubohora igihugu, rurakomeje kuko nyuma y'urugamba rwo kubohora igihugu urw'iterambere ruracyakomeje, kugera aho ruzabera igihugu gikomeye nk'ibihugu by'ibihangange tuzi nk'ibyo mu Burayi kuko ntacyatubuza dufite intecyerezo nziza.'

Gen James avuga ikintu gikomeye ingabo zabohoye igihugu zari zifite ati: 'Icyo bari bafite gikomeye cyane ni umutima wo gukunda igihugu, ariko bari bazi neza ko intego iremereye. Iyo ufite intego iremereye bigusaba byinshi, ariko birashoboka.'

Avuga ko ubwo urugamba rwari rugeze kure abayobozi bakuru b'inkotanyi bitabye Imana, ariko Perezida Kagame akaza kuhagoboka n'ubwo bitari byoroshye ariko yabaye Umuyobozi n'Umwigisha mwiza.

Maze atoza abasirikare bari bamaze gusa n'abacika intege indangagaciro zatumye babasha kubohora igihugu. Muri izo ndangagaciro zigenda zunganirana, Gen James Kabarebe yazigarutseho anazifashisha agira inama urubyiruko gukomeza guteza imbere igihugu.

Gen James Kabarebe yahereye ku ndangagaciro yo gukunda igihugu ati: 'Indagaciro yibanzeho zishobora namwe kubafasha nk'igihugu cyose gukunda igihugu, kandi atubwira ko turarwanira igihugu ntabwo turirwanira ubwacu.'

Ibyo kandi avuga ko byatumye ingabo zigira umutima, n'abagiye batabaruka babaga bakiwufite. Atanga urugero rw'uburyo uwatabarukaga yabaga agira ati: 'Ndarangije ariko ntimuzabe imbwa, turwanire igihugu tuzatsinda. Akabivuga kandi na we ubwe agiye.'

Hari kandi n'izindi ndangagaciro Perezida Kagame yatoje ingabo, Gen James Kaberebe yagarutseho agira ati: 'Yabatoje Kwitanga utizigamye, kwitanga utirebye ukitanga wese.'

Mu zindi Gen James Kabarebe yagarutseho harimo kandi ubutwari. Ati: 'Abatoza ubutwari kuko nabwo buratozwa, kuko ushobora gutozwa ubugwari ukaba cyo [ikigwari] wanatozwa ubutwari ukaba yo [intwari].'

Ku ndangagaciro yo kwihangana yagize ati: 'Kwihangana kunamba n'iyo wagira inzara, n'ubwo wagenda amanywa n'ijoro utaryama, kandi ugakomeza gukora akazi. Ntawundi wanambira igihugu cyawe, ni wowe ukivukamo, undi yaza aje kugisahura.'

Iyo kudahinduka [Indangagaciro] ati: 'Kudahinduka icyo uricyo uyu munsi ugakomeza kubacyo, hari abantu benshi barambirwa bakava ku ntego. Ikindi yababwiraga ko buri muntu wese yaje ku giti cye, akwiye guhagarara ku mahitamo ye.'

Hari gukoresha bikeya ukagera kuri byinshi. Indangagaciro zose ariko avuga ko zashyigikirwaga n'ikinyabupfura. 

Ati: 'Ikinyabupfura nacyo ni ikintu cy'ingenzi yatwigishije, kuko nicyo kigufasha kugera ku zindi ndangagaciro zose.'

Avuga kandi ko kuri uyu munsi abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko bakwiye gutinyuka ikoranabuhanga. Ati: 'Ubu uyu munsi icyo umuntu asabwa ni ugutinyuka, ni ukumenya uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga kuko ritagombera gusoza Kaminuza.'

Perezida Kagame kandi yatoje ingabo kumenya gufata icyemezo. Gen James Kabarebe agaruka ku mutima ukomeye yabasabye kujya baheka abo bari bahanganye, ati: 'Guheka abanzi bacu ati ubwo atapfuye azadusanga, azadufasha, bazagira akamaro, kandi byarabaye baradufashije tubasha kugera kure.'

Mu gusoza Gen James Kaberebe yashimiye Meya w'Umujyi wa Kigali na Minisitiri ku bwitange bakomeza kugaragaza mu kazi kabo no mu masaha y'umurengera, agaragaza ko ari hacye wasanga abayobozi bakora mu minsi y'impera z'icyumweru.

Umujyanama wa Perezida Kagame, Gen James Kabarebe waganirije urubyiruko muri gahunda ya Menya Amateka YaweMeya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi na Gen James KabarebeMorali yari yose ku rubyiruko rwitabiriye iyi gahunda rwanasabye ko yaba ngarukamwaka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126240/gen-kabarebe-yavuze-indangagaciro-batojwe-na-perezida-kagame-agira-inama-urubyiruko-amafot-126240.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)