Gen Kabarebe yabigarutseho mu mpera z'icyumweru gishize ubwo yaganiraga n'urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali.
Mu ijambo yagejeje kuri uru rubyiruko yarusabye kudasigara inyuma mu bigezweho cyane cyane ibijyanye n'ikoranabuhanga.
Yifashishije urugero rw'ibyo ingabo zahoze ari iza RPA zabayemo, yavuze ko ikintu cyo kwakira ibihe agezemo no kumenya kubibamo biri mu byabafashije cyane ku buryo barwanaga haba mu bihe by'izuba cyangwa iby'imvura.
Ati 'Ikindi cyadufashije cyane ni ukumenya uko tubaho mu bihe tugezemo bidasanzwe. Niba ari ibihe by'imvura urabishobora, niba ari ibihe byo mu Birunga ahakonja cyane urabishobora, niba ari mu misozi utamenyereye kugenda urabyiga ukabimenya. Ntabwo ugomba gukangwa n'ikije cyose.'
Gen Kabarebe yavuze ko iyi ndangagaciro y'Inkotanyi yo kumenya kubaho mu bihe umuntu arimo, yafasha urubyiruko rw'uyu munsi ariko ruyikoresheje mu bundi buryo.
Ati 'Uyu munsi ntabwo tuvuga ibirunga, iyo tuvuga kumenya kubaho mu bihe by'uyu munsi biratandukanye kumenya kujyana n'ibihe uyu munsi ni uko haje ibintu by'ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga ntabwo risiga umuntu uwo ariwe wese ntabwo bisaba kuba wararangije kaminuza ngo umenye gukoresha ikoranabuhanga, gukoresha telefone?'
'Mwese hano muzi gukoresha smartphones, iyo uyifite biroroshye, telefone ntacyo utayikoresha, kumenya amakuru birimo, kumenya amahirwe ahari nabyo birimo. Hatazagira uvuga ngo ntabwo yize ntiyabafasha gukoresha ikoranabuhanga, mwaba mwibeshye. Telefone yakora byose.'
Gen Kabarebe yitanzeho urugero yavuze ko gutinyuka ikoranabuhanga bitoroshye.
Ati 'Buriya kera natwe ibintu byitwa ikoranabuhanga twarabitinyaga, urumva imyaka twari tumaze mu ishyamba ni myinshi cyane ari aya Uganda, tuyavuyemo tuza hano mu mashyamba yo kubohora u Rwanda. Mu 1994 tuba tugeze muri uyu mujyi.'
Yavuze ko kimwe mu bintu byamugoye ari ukumenya gukoresha 'télécommande'.
Ati 'Kunyereka 'télécommande' ngo natse televiziyo narahungaga nkiruka, sinashoboraga kuyifata ngo natse televiziyo, nayatsa nte? Narayibonaga nkavuga nti iyi iranturikana, nti igomba kuba ari igisasu bateze. Ariko ubu nayatsa kuko nayitinyutse.'
James Kabarebe ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Nyuma yaho yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirimo kuba Umugaba Mukuru w'Ingabo, Minisitiri w'Ingabo ndetse n'umwanya w'Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano ariho kugeza uyu munsi.