Ni ibintu byagaragaje ko hakenewe imbaraga nyinshi mu bukangurambaga bwo gufasha imiryago kubyara abo ishoboye kurera.
Ni ikibazo gikomeje gushakirwa umuti urambye, kuko usanga umubare w'abaturage udahwanye n'ubushobozi bw'ibikorwaremezo biri mu karere, dore ko bamwe usanga badafite amikoro yo kwiyubakira amacumbi yo kubamo, bamwe bagatega amaboko ku buyobozi.
Kuri ubu Akarere kamaze kubaka imidugudu ine y'icyitegerezo y'abatishoboye, ndetse hari kubakwa undi mudugudu mu Murenge wa Kaniga.
Bamwe mu bakozi bo mu ishami rishinzwe kuboneza urubyaro mu Bitaro bikuru bya Byumba, bavuga ko abagabo bitabira serivisi zo kuboneza urubyaro bakiri hasi cyane, kuko batarenze 5%.
Ni mu gihe abagore bitabira iyi gahunda bageze kuri 56%, bigatuma abana bavuka batarateguwe baba benshi.
Hari abavuga ko imbogamizi zituruka ku makuru make abagabo bafite, bamwe bagatinya kuboneza urubyaro kuko aho bahuriye ngo bene uwo mugabo bamwita 'inkone'.
Hari no kumva ko abagore aribo batwita ndetse bakanabyara, bityo abagabo bamwe bakumva ko kuboneza urubyaro ari inshingano z'abagore gusa.
Nyamara hari abamaze kwifungisha bamaze kumva neza akamaro ko kubyara abana runaka bigendanye n'ubushobozi bafite.
Mu kiganiro Depite Ndoriyobijya Emmanuel aherutse kugirana n'abatuye mu Murenge wa Nyamiyaga muri aka karere, mu mpera za Mutarama 2023, yabajije abagabo niba muri bo hari utekereza igenamigambi ry'urugo rwe, cyangwa bakagira uruhare mu kuboneza urubyaro.
Uwitwa Ngendahayo yagize ati 'Nta mugabo upfa kubyumva ko yajya kwifungisha ngo yemere ko azongera gutera akabariro, twe aha duturiye n'iyo bumvishe ko hari uwaboneje urubyaro, no mu kabari ntashobora kwicarana n'abandi, usanga bamuhaye akato, ibyo byatumye tubiharira abagore bacu.'
Undi mugore yasubije ati 'Yewe nta kundi twabigenza! Umugabo aguherekeza kwa muganga iyo mugiye kubyara abana gusa, iyo ari ukuboneza urubyaro akoherezayo wenyine, ntabwo yahatunguka'.
Kuboneza urubyaro bikorwa mu buryo butandukanye, harimo ubwa kamere ku bwumvikane hagati y'abashakanye, gukoresha agakingirizo, agapira ku bagore ndetse no guhabwa ibinini, bigakorwa n'inzobere z'abaganga.
Ku bagabo habaho gufunga imiyoborantanga, kandi ubikorewe ugasanga nta ngaruka mbi n'imwe bimugizeho.
Ni mu gihe abaganga bagerageza kubasobanurira ko kuboneza urubyaro ari ku bushake, ndetse bikaba uburenganzira bw'umuntu ku giti cye, ariko akabikora hagamijwe inyungu z'umuryango we n'igihugu muri rusange.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, asaba abaturage kurushaho kumva ko kuboneza urubyaro bituma babasha kubyara abo bazarera, kandi bagatunga abana babo neza.
Yasabye ubufatanye bw'abajyanama b'ubuzima, abaganga, inzego z'ibanze, amadini n'amatorero, mu gufatanya kwigisha abaturage ibyiza byo kuboneza uruyaro haba mu ngo zabo ndetse no ku gihugu.
Mu karere ka Gicumbi habarizwa abaturage basaga ibihumbi 460, bibumbiye mu ngo ibihumbi 107.