Uru rubyiruko rwubatse ibikorwa remezo nk'imihanda ireshya na Kilometero zigera kuri 56, inzu 28 z'abatishoboye, basannnye ubwiherero bugera ku 105 banakora uturima tw'igikoni dufasha kurwanya imirire mibi tugera ku 2,115.
Intore zisoje urugerero rw'inkomezabigwi icyiciro cya cumi zigera ku 1412, bakaba bari batangiye itorero kuva kuwa 14 Ugushyingo 2022, kugeza kuwa 14 Gashyantare 2023, nubwo bose hamwe bamuritse ibikorwa bagezeho kuwa 24 Gashyantare.
Ibindi bishimira bagezeho ni uko basannye inzu z'abatishoboye zigera kuri 99, ndetse bagakurungira inzu zasaga nabi zigera kuri 217, mu rwego rwo gufasha abatishoboye cyane cyane abari mu zabukuru badafite imbaraga zo kubyikorera.
Umunsi wo gusoza urugerero wabereye mu murenge wa Giti, aho Umunyambanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge, Bisengimana Janvier yashimye cyane uruhare uru rubyiruko rwagize mu guhindura imyumvire y'abaturage.
Muri uyu murenge wa Giti, urubyiruko rwakoze ibifite agaciro ka miliyoni zisaga eshatu harimo kubakira inzu abaturage bane.
Baremeye umuturage utishoboye inzu agomba guturamo ndetse batanga ibiribwa ku muturage ugomba gufashwa nawe akazamuka mu iterambere.
Uhagarariye inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere ka Gicumbi, Basesayose Telesphore, avuga ko urubyiruko ayoboye rushishikajwe cyane no guhindura imibereho y'abaturage babarizwa mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri.
Biyemeje kandi gukomeza kurwanya igwingira binyuze mu bukangurambaga bwo gutanga amagi ku bana bato, bikaba byiyongera ku mata bahabwa.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney yagize ati 'Uru byiruko dukomeje gufatanya mu iterambere ry'igihugu, nubwo mwigishije abaturage kugira isuku no kurwanya imirire mibi, mukomereze kuri iyi gahunda yo gutanga igi ku mwana, kuko tugiye kujya turemera abaturage inkoko, kuko amagi ari mu bifite intungamubiri zihagije ku bana''.