Gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato - Ibyaha Jowest akurikiranyweho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko umuhanzi Giribambe Josue uzwi nka Jowest yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha 2 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Inkuru y'itabwa muri yombi rya Jowest yamenyekanye ejo hashize aho aya makuru yamejwe na Kompanyi ya IT Entertainment ireberera inyungu ze mu itangazo yasohoye ivuga ko ari ubugambanyi yakorewe.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu muhanzi afunzwe ndetse na dosiye yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha ndetse ko ishobora kuba yaragejejwe mu Rukiko.

Yavuze ko akurikiranyweho ibyaha 2 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Ati "akurikiranyweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukubita no gukomeretsa ku bushake, byakorewe umuntu w'igitsina gore ufite imyaka 18, ni ibyaha bikekwa ko yabikoze kuva mu Kwakira 2022 kugeza afashwe."

Ibi byaha yabikoreye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma mu Mudugudu w'Ahitegeye.

Jowest ni umuhanzi urimo kuzamuka ukunzwe mu ndirimbo nka 'Agahapinesi', 'Hejuru', 'Saye' n'izindi.

Joswest akurikiranyweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/gukubita-no-gukomeretsa-ku-bushake-gukoresha-undi-imibonano-ku-gahato-ibyaha-jowest-akurikiranyweho

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)