Minisitiri w'Intebe yatangaje ko Guverinoma y'u Rwanda yafashe umwanzuro wo kubaka uruganda rukora ifumbire n'indi mishinga ikomeye mu rwego rwo kuzamura ubuhinzi.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare ubwo hatangiraga Inama y'Igihugu y'Umushikiraro iri kuba ku nshuro ya 18.
Ubwo yangazaga ibyagezweho ndetse n'ibyitezwe gukorwa mu buhinzi,Minisitiri w'Intebe,Dr.Edouard Ngirente,yavuze ko hari imishinga itandukanye iteganyijwe mu kuzamura iki gice harimo n'uruganda rukora ifumbire ruzuzura muri Kamena.
Yagize ati "Mu rwego rw'ubuhinzi Guverinoma yafashe ingamba zitandukanye zo kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi.Hagamijwe kongera ubuso bw'ubutaka buhingwa hamaze guhuzwa ubuso bungana na hegitari ibihumbi 760 buhingwaho ibihingwa byatoranyijwe."
Yavuze kandi ko hashyizweho gahunda yo kurwanya isuri,ndetse ikaba iri kuzamura umusaruro w'ubuhinzi ndetse inafasha mu kurengera ibidukikije.
Guverinoma yiyemeje kongera ubuso bwuhirwa ndetse ngo iyi gahunda irakomeje mu bice byazahajwe n'amapfa ndetse ngo itanga umusaruro.Ubuso bwuhirwa muri uyu mwaka buziyongeraho hegitari 2000.
Yakomeje ati "Mu gufasha abahinzi kubona ifumbire ku giciro cyoroheje no kongera ingano y'ikoreshwa,Guverinoma y'u Rwanda yagiye yongera ingano ya nkunganire uko isoko mpuzamahanga ibiciro byakomeje kwiyongera.
Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2022/2023,hatanzwe nkunganire ikabakaba miliyari 31 z'amafaranga y'u Rwanda angana n'ubwiyongere bwa 93% uhereye mu mwaka ushize."
Yavuze ko uyu mwaka umusaruro uzikuba kabiri ugereranyije n'Igihembwe gishize cy'umwaka wari ushize kubera kongera ifumbire.
Ati "Mu rwego rwo kugabanya itumizwa ry'ifumbire mvaruganda mu mahanga dufatanyije n'abashoramari harimo kubakwa uruganda ruvanga ifumbire ruherereye mu karere ka Bugesera.Bikaba biteganyijwe ko ruzatangira gukora muri Kanama uyu mwaka."
Yavuze ko mu rwego rwo kugabanya umusaruro wangirika nyuma y'isaruro,mu gihugu hose hamaze kubakwa ubuhunikiro buhagije burenga 1470 ndetse harimo no kubakwa ubuhunikiro burenga 525.Hguzwe n'imashini zumisha umusaruro zirenga 40.
Hagamijwe kubungabunga ubuziranenge bw'ibihingwa byoherezwa mu masoko y'imbere mu gihugu no hanze,hubatswe ububiko bukonjesha ibiribwa n'indabo burimo 50 bwubatswe na leta ndetse na 27 bwubatswe n'abikorera.
Mu rwego rwo kugabanya igihombo ku bahinzi n'aborozi giterwa n'ihindagurika ry'ikirere n'indwara z'ibyorezo hashyizweho ubwishingizi mu buhinzi n'ubworozi,muri iyi gahunda hashyizwemo nkunganire ya leta ingana na 40%.
Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari,Inka zimaze kwishyingirwa zirenga ibihumbi 43500,amatungo magufi arenga 236000 muri iyi gahunda y'ubwishingizi.
Ku bwishingizi bw'ubuhinzi,hegitari zirenga ibihumbi 31 zihinzweho umuceri,ibirayi,ibigori,imiteja n'urusenda ziri mu bwishingizi.
Guverinoma yakomeje kwagura ibigega by'ingoboka by'ibinyampeke mu gihe cya Covid-19 byafashije abaturage mu gihe cya guma mu rugo ndetse bifasha mu kugoboka abaturage mu gihe habaye amapfa ndetse biracyagurwa aho hateganyijwe kugira ibigega bibitse toni ibihumbi 100 mu gihugu cyose.
Hateganyijwe imishinga y'ubuhinzi izakora mu gihugu cyose irimo kuhira ku buryo ihindagurika ry'ibihe ritazongera kwangiza ubuhinzi n'ubworozi.
Hari undi mushinga witwa Gabiro Agri Business Hub wo mu turere twa Gatsibo na Nyagatare n'umushinga wo korora inka zitanga inyama uzwi nka Gako meat Project.
Mu burezi,Minisitiri Ngirente yavuze ko Guverinoma ikomeje guteza imbere inyigisho zijyanye n'Ubumenyingiro no kongera ureme ry'uburezi mu mashuri mato kugera kuri kaminuza.
Mu guteza ubumenyi ngiro kugira ngo urubyiruko ruhatane ku isoko ry'umurimo mu gihe igihugu kiri guteza imbere inganda n'ikoranabuhanga,hari kongerwa amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro mu gihugu hose aho nibura hagiye kujya hubakwa ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro muri buri murenge.
Mu mwaka w'amashuri utaha 60% by'abasoza icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye bazajya bajya mu mashuri y'imyuga.
Mu rwego rwo kugira ngo iyo gahunda igerweho hari kubakwa amashuri yisumbuye y'imyuga 90 kuri 114 mu mirenge yari itarubakwamo ayo mashuri.
Abanyeshuri biga mu mashuri y'imyuga kugira ngo boroherezwe kwiga kaminuza,mu kwezi gutaha kwa gatatu hazatangizwa gahunda amasomo yo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza muri IPRC Kigali na Huye kandi guhera mu kwezi kwa cyenda iyi gahunda ya kabiri y'icyiciro cya kaminuza mu mashuri ya IPRC izakomeza mu mashuri yose mu gihugu.
Nyuma y'icyo cyiciro Guverinoma irashaka gushyiraho Master's mu myuga n'ubumenyingiro,bakvamo bafite ubumenyi buhagije.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Ildephonse Musafiri nawe yavuze ko hari gahunda yo kongera ubuso buhingwa bwuhirwa, bukagera kuri hegitali ibihumbi 500 buvuye ku bihumbi 70 mu rwego kwihaza mu biribwa.