Hakenewe asaga miliyari 3 Frw yo kwimura abaturiye ikimoteri cya Nduba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bijyana n'uko abakora ibikorwa byo gukusanya imyanda bavuga ko iki kimoteri kidakoze ku buryo bugezweho kuko bapfa kurunda iyo myanda aho babonye batitaye ku kuba ibora cyangwa aitabora.

Kubera akajagari kayo ibi bituma abantu batekereza ko ubu butaka bwahariwe kumenwamo imyanda ari buto hakwiriye gushakwa ahandi hakoreshwa mu gukusanya imyanda.

Babijyana n'uko abaturage biyongera umunsi ku wundi aho kugeza ubu Umujyi wa Kigali utuwe n'abaturage barenga miliyoni 1,630,000, ibiteganyijwe ko mu myaka 30 iri imbere bazaba ari 3,800,000 byumvikana ko imyanda nayo izaba yariyongereye.

Kuri ubu ku munsi iki kimoteri cyakira imyanda iri hagati ya toni 550 na 600 mu gihe mu 2030 izaba igeze kuri toni 900, ingano ishobora kuziyongera uko iminsi izajya ihita.

Mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cyo kuri uyu wa 12 Gahyantare 2923, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yavuze ko impungenge zigomba kuvaho kuko kiriya ari igice cyateguriwe gutunganyirizwamo imyanda bigakorwa ku buryo bugezweho.

Yavuze ko icyangombwa atari ugushaka ibimoteri bitandukanye cyane ko n'umujyi atari munini ugereranyije n'ibikorwa biteganyijwe ahubwo ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutunganya imyanda ari ryo ryashyirwamo imbaraga.

Yagaragaje ko urugamba rukomeye bari kurwana guhera mu 2012 ari urwo kubona Ingengo y'imari yo kwimura abatuye mu mbago z'ahateganyijwe gutunganyirizwa imyanda ku mpamvu z'inyungu rusange.

Kugeza ubu Umujyi wa Kigali umaze kwimura abagera kuri 821 mu gihe abagera kuri 80 batarimurwa.

Dr Mpabwanamaguru ati 'Uyu munsi biradusaba ingengo y'imari irenga gato kuri miliyari 3 Frw kugira ngo tube twimuye abantu bose bari mu mbago z'ahagomba kujya ikimoteri. Dufite abagera kuri 23 dushaka kwimura ubu, muri bo 17 bamaze kutugezaho ibyangombwa ku buryo bitarenze uku kwezi bazahabwa amafaranga.'

Biteganyijwe ko abo 23 bazahabwa agera kuri miliyoni 517 Frw n'abandi bakazimurwa uko ubushobozi buzaboneka.

Nubwo izo ngamba ziri gushyirwa mu bikorwa, gutwara imyanda biracyagoranye bijyanye n'abaturage bataramenya uburyo bwo kuyivangura ndetse na leta itaravugurura icyimoteri ku buryo bugezweho.

Umuyobozi w'Ikigo gikura imyanda mu baturage kikayijyana i Nduba cya COPED, Buregeya Paulin yavuze ko nubwo hari abagerageza kuyivangura bo bayitwara mu modoka imwe n'ubundi yongeye kuvangwa kuko ikimoteri ubwacyo kidafite ubwo buryo.

Ati 'Impamvu nta mbaraga nyinshi abakozi bacu bagira mu kujyana imyanda ivanguye ni uko n'aho baba bayijyanye iba irongera kuvangwa.'

Asaba Umujyi wa Kigali kwihutisha uburyo bugezweho bwo kuvangura imyanda abaturage na bo bakigishwa uko bayivangura hanyuma n'abayitwara bakagerageza gukurikiza uko ivanguye, bose bagatahiriza umugozi umwe kugira ngo imyanda ibyazwe umusaruro aho kuba ikibazo.

Hakenewe asaga miliyari 3 Frw ngo abatuye mu nkengero z'ahagenwe kubakwa ikimoteri cya Nduba bimurwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakenewe-asaga-miliyari-3-frw-yo-kwimura-abaturiye-ikimoteri-cya-nduba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)