Hashobora gushyirwaho ishuri ry'abashoferi: Ibisubizo biri kuvugutirwa impanuka z'amakamyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy'impanuka zo mu muhanda ni kimwe mu bimaze igihe bihangayikishije Leta y'u Rwanda cyane ko umubare w'iziba n'abo zihitana ukomeje kwiyongera.

Mu 2020 impanuka zo mu muhanda zavuye kuri 4160 zigera ku 8639 mu 2021, ndetse byageze ku wa 20 Ukuboza, umwaka wa 2022 umaze kubamo izirenga 8000.

Izo mpanuka zahitanye abantu benshi barimo 629 mu 2020, 655 mu 2021, mu gihe byageze mu Ukuboza mu 2022 hamaze gupfa 687. Muri izi mpanuka inyinshi ni izagiye zikorwa n'amakamyo.

Iyi mibare ishyira u Rwanda ku mwanya wa 15 ku isi mu bihugu 153 mu kugira impanuka zihitana abantu benshi, aho igaragaza ko mu bantu 100,000 bapfa, abantu 44 bicwa n'impanuka buri mwaka.

Iki kibazo cy'impanuka kandi cyatumye mu Ukuboza 2022, Inteko Rusange ya Sena, yemeza gutumiza uhagarariye Guverinoma, ngo atange ibisobanuro mu magambo ku ngamba zo gukuraho imbogamizi zigaragara mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Hashobora gushyirwaho ishuri ry'abashoferi

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste yavuze ko kugeza ubu Leta y'u Rwanda iri kuganira ku ngingo zitandukanye, hagamijwe kureba icyaba umuti kuri iki kibazo cy'impanuka gikomeje kwiyongera.

Ibi yabigarutseho ubwo yatahaga ku mugaragaro imashini n'amakamyo bishya bya sosiyete ya Construck Ltd, ku wa wa Gatanu i Jabana mu Karere ka Gasabo.

Yavuze ko ku mpanuka zagiye zibaho hari ibyo polisi yagaragaje ariko nyuma y'ibyo hari itsinda riri gusuzuma impamvu zitera impanuka; niba ari imiterere y'imihanda, imodoka zishaje, amagaraje adafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo by'imodoka, cyangwa uruhare rw'abashoferi.

Ati 'Ngira ngo murabizi tumaze iminsi dufite ikibazo cy'amakamyo agenda akora impanuka hirya no hino mu gihugu. Hari itsinda ririmo kubikurikirana. Hari imyitwarire y'abashoferi kurusha uko ikibazo gishobora kuba ari icya mekanike. Hari n'abamaze igihe berekanwa batwaye amakamyo ugasanga hari abafashe no ku biyobyabwenge.'

Yavuze ko kimwe mu bisubizo biri gutekerezwaho harimo no kureba uburyo hashyirwaho ishuri ryigisha abashoferi b'amakamyo b'umwuga.

Ati 'Ubundi mu bindi bihugu hari n'aho usanga ikigo ikamyo nk'iyo yaza ari nshya ugasanga ibanje gupimwa. Ari nabyo usanga hamaze iminsi hatekerezwa ko hashobora kujyaho ishuri naryo ryigisha abantu gutwara amakamyo, ugasanga umuntu usibye kugira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hari andi mahugurwa n'ubumenyi yahawe.'

Yavuze ko Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (Rwanda Standard Board) kigomba no kuzajya kigenzura niba amakamyo yinjira mu gihugu yujuje ibipimo bya ngombwa.

Ati 'Hari icyamaze kugaragara ko n'ibyo bipimo bigomba kurebwaho. Mu bindi bihugu hari aho usanga hari ikigo aho ikamyo nk'iyi nshya yinjira mu kuyigerageza bakabanza bakayijyana mu misozi, ahamanuka n'ahatambika bakareba ko ishobora guhangana n'imiterere y'igihugu. Ibyo byose ni ibintu birimo bitekerezwaho.'

Ikindi kigomba gukorwa ni ukureba niba amagaraje afite ubushobozi bwo gukemura ibibazo bya tekiniki by'imodoka.

'Howo' zikomeje gushyirwa mu majwi

Iyo benshi baganira ku mpanuka zo mu muhanda cyane cyane izikorwa n'amakamyo ntibasiba kugaruka ku zizwi nka 'Howo', cyane ko ari zimaze iminsi zigaragara zakoze impanuka cyane.

Benshi basabye ko izi modoka za Howo zimenyerewe mu bikorwa by'ubwubatsi cyane cyane mu gutunda umucanga, itaka ndetse n'amabuye zacibwa mu Rwanda babisanishije ahanini n'izindi mpanuka zagiye zikora, bakanzura ko zaba zifite ibibazo cyane cyane ibya feri.

Hari abavuga ko impanuka za Howo zishobora no guterwa n'uburyo ikoze. Basobanura ko ahantu hose iyi modoka ikoresha imyuka, iyo itiyo y'imyuka icitse ihita igaragara ku buryo utayikata ngo ikunde. Bavuga ko harebwa uko bakoresha moteri yayo ikamera nka Fuso isanzwe kuko yo ivanga imyuka n'amavuta.

Ku rundi ruhande, Polisi y'u Rwanda iravuga ko yatangiye iperereza ku modoka za Howo zimaze igihe zivugwaho gukora impanuka. Kuva uyu mwaka watangira izi modoka 15 zakoze impanuka zahitanye abantu.

Aba bose ntibavuga rumwe na Nsabimana Désiré ukora muri Asia Machinery Investments Ltd icuruza ikamyo za Howo mu Rwanda, uvuga ko 'nta kibazo cya feri izi modoka zifite kuko zituruka aho zakorewe zikagera mu gihugu zujuje ubuziranenge'.

Ati 'Kugira ngo zinjire mu gihugu dufite icyemezo kandi ibigo bibishinzwe birazikurikirana. Zidafite ubuziranenge ntabwo twabona icyangombwa kitwemerera kuzicuruza mu gihugu'.

Muhire Joseph utunze Howo amaranye imyaka ibiri n'ukwezi kumwe, yabwiye IGIHE ko nta kibazo cya feri izi modoka zigira kuko zose zikorerwa ubugenzuzi.

Ati 'Ziriya modoka zigira feri ariko twabuze abantu badufasha ku bashoferi kuko tujya mu bugenzuzi bw'ibinyabiziga bakaduha ibyemezo ko zifite ubuziranenge. Polisi nidufashe natwe dufatanye nayo turwanye kiriya kintu cy'ubusinzi. Urirukana umushoferi wazana undi ugasanga ni kimwe ahubwo anamurenze'.

Yasabye polisi kujya ihagarika izi modoka ikagenzura n'abashoferi bazo kugira ngo hakumirwe impanuka zirimo kuba.

Muhirwa Jean Bosco amaze imyaka irenga ine atwara ikamyo ya Howo, imodoka atwara ni iya gatatu. Yavuze ko kuyitwara ari ukuyubaha ahamanuka kubera umuzigo iba ifite ukayitwarira ku muvuduko yagenewe.

Ati 'Ni imodoka igira feri nk'izindi. Hari abatazubaha aho hari ubwo umushoferi aba afite gukora inshuro 'tour' nyinshi agashaka kuzirangiza vuba kandi bidashoboka, niyo igutegeka mu kazi ukora'.

Aba bose bahuriza ku kuba abashoferi benshi batwara Howo usanga bakora impanuka igihe basinze cyangwa igihe iyi kamyo yatwawe n'umushoferi utabifitiye uruhushya.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste yavuze ko hashobora gushyirwaho ishuri ryihariye ry'abashoferi b'amakamyo mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashobora-gushyirwaho-ishuri-ry-abashoferi-ibisubizo-biri-kuvugutirwa-impanuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)