Ni uburyo butuma ushobora kureba aho umutungo utimukanwa uherereye ukanze ahanditse 'Harebe ku ikarita' ku rubuga rutangirwaho amakuru y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka.
Ubu buryo buzakemura ikibazo cy'abatungaga ibyangombwa bidahuye n'imitungo yabo, ikibazo cy'abantu bajyaga baha za banki ingwate zitajyanye n'imitungo yagombaga gutangwaho ingwate cyangwa abajyaga bagurisha ahantu bagatanga icyangombwa kitari icyaho.
Bizahagarika bamwe mu basabaga impushya zo kubaka ahantu runaka ariko bakubaka ahanyuranye cyangwa bagakoresha uruhushya rumwe bubaka inyubako nyinshi.
Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka cyasobanuye ko 'bizanafasha abacagamo isambu ibice byinshi nyuma ugasanga abaguze bahawe ibyangombwa bidahura n'aho baguze kubera kuhitiranya'.
Izi mpinduka zikurikiye ko uhereye ku wa 6 Mutarama 2023, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka cyatangiye uburyo bwo gutanga ibyangombwa by'ubutaka hakoreshejwe ikoranabuhanga (e-Title) buzakuraho itangwa ryabyo ku mpapuro haba ku baturage no ku zindi nzego zibikenera mu gihe cyo kubaha serivisi zitandukanye.
Iki kigo cyavuze ko ibyangombwa by'ubutaka bitari ku mpapuro bizahindura uburyo abaturage babonaga serivisi z'ubutaka kuko bitazaba bikiri ngombwa gukora ingendo bajya ku biro by'Imirenge cyangwa ku biro by'umwanditsi w'ubutaka gufata ibyo byangombwa bicapye.