Iburanisha ryo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2023, ryatangijwe no gukomeza guhatwa ibibazo kuri KAB053.
Uyu mugore uri gutanga ubuhamya ari i Kigali hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga n'inteko y'abacamanza, yagombaga kubazwa n'inteko iburanisha kuko uruhande rwa Kabuga rwamaze kumuhata ibibazo.
Mu iburanisha riheruka uyu mugore wahawe kode ya KAB053 yasobanuye uko yakubitiwe kwa Kabuga muri Mitingi.
Kuri uyu munsi umucamanza yongeye kumubaza umwanya yari afite mu ishyaka PL, yemeza ko yari umurwanashyaka usanzwe.
Umucamanza yamubajije ku byo yavuze mu ibazwa rye ryo mu 2011,ko yabonye Kabuga kuri Televiziyo ubwo yari muri mitingi mu Ruhengeri ari kumwe na Juvénal Habyarimana, mu mwaka wa 1991 cyangwa 1992 yemeza ko ari byo.
Yavuze ko icyo gihe ngo Kabuga yemereye Interahamwe kuziha imyenda iziranga, naho Habyarimana avuga ko "azamanuka" hamwe na zo, aho KAB053 yavuze ko byari bisobanuye kujyana na zo kwica Abatutsi.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko Interahamwe zatorezwaga kwa Kabuga zahabwaga amafaranga nubwo atasobanuye neza uwayatangaga.
Yavuze ko we atigeze agera kwa Kabuga ku buryo yamenya uwaba yaratangaga amafaranga kuri izi Nterahamwe ariko ko ibyo byasubizwa na Kabuga kuko ari we wabimenya.
Umucamanza yamubajije aho avuga ko Kabuga yahaye amafaranga Interahamwe z'i Musave n'icyo ashingiraho, akomeza ashimangira ko atazi abahawe ayo mafaranga ariko ko bayaherewe kwa Kabuga.
Iburanisha ryakomeje uyu mutangabuhamya ahatwa ibibazo ndetse anabazwa bimwe mu bisobanuro by'amagambo yihariye yagiye akoresha mbere yo gupfundikira ubuhamya bwe.
Iburanisha ryaje guhagarikwa kubera igihe cyagenwe cyari kigeze rikazakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023 humvwa ubdi mutangabuhamya wiswe KAB085.
Kabuga aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za politike, itsembatsemba, n'ubuhotozi nk'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasobanuwe-uko-interahamwe-zabaga-kwa-kabuga-zahembwaga