Hateguwe igitaramo cyo kwizihiza ubumwe bwAb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ku nshuro ya mbere iki gitaramo kigiye kubera mu Rwanda. Mu mwaka wa 2008 igitaramo nk'iki cyahuje Abagumyabanga ndetse n'Itorero Inganzo Ngari, kibera ahitwa Odeon Palace mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi.

Kuri iyi nshuro kizaba ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2023 ahazwi nka KIE. Iki gitaramo cyateguwe n'abarimo umuhanzi w'ikinamico akaba n'umusizi, Kalisa Rugano, Umuyobozi w'Umuryango Iteka Youth Organisation, Yannick Niyonzima n'abandi.

Kalisa Rugano yabaye mu Burundi mu gihe cy'imyaka 35, aho yakoreye ibikorwa bitandukanye byubakiye ku Nganda Ndangamuco.

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023 cyabereye kuri Kaso mu Kiyovu, Rugano yavuze ko we na bagenzi be batekereje gutegura iki gitaramo mu rwego rwo kwerekana 'ubumwe bw'Abanyarwanda n'Abarundi'.

Rugano avuga ko kibimburiye ibindi bikorwa by'ubuhanzi birimo n'ibitaramo bazakora muri uyu mwaka, birimo n'Umukino bise 'mu Twicarabami twa Nyaruteja'.

Uyu mukino uzakinamo Abanyarwanda n'Abarundi. Kuri Rugano, ntibikunze kubaho ko abo mu bihugu bitandukanye bahurira mu mukino umwe.

Yibuka ko abigeze guhurira mu mukino ari abo muri Palestine n'Abayahudi, ariko ngo bageze hagati bararwana biturutse ku kuba bamwe baracyuriye abandi.

Rugano avuga ko Abanyarwanda n'Abarundi babashije guhurira muri uyu mukino 'byaba ari ikimenyetso cy'amahoro ngenderwaho, cy'amahoro aganje mu bihugu byacu'.

Akomeza ati 'Niko abahanzi twifuza. Iki gitaramo rero 'Kaze Rugamba' ni igisasira icyo ngicyo n'ibindi bizaza.' Iki gitaramo kigizwe n'indirimbo n'imbyino by'Abarundi n'Abanyarwanda.'

Ni igitaramo kandi kizumvikanamo umurishyo w'ingoma. Mu muco, ingoma ifite igisobanuro kinini harimo ingoma yitwa 'Impuruza' yavugaga Ingabo zigatabara, 'Indamutsa' yabamburaga umwami akabyuka akajya ku karubanda, guca imanza mu baturage n'ibindi.

Rugano avuga ko ubundi mu busanzwe 'Kaze Rugamba' yari indirimbo Abanyarwanda bakirije umwami w'u Burundi'. Uwo mwami yitwaga Rugamba, icyo gihe bayimuririmbire ari 'mu twicabarabami twa Nyaruteja.'

Rugano avuga ko icyo gihe umwami yishimye cyane, ubwo bamuririmbaga ari gutambagira. Yumva (umwami) ko bamwakiranye icyubahiro, urugwiro biganisha ku mahoro y'ibihugu byombi.

Nkurunziza Athanase, umuririmbyi mu Itorero Mutabaruka avuga ko muri rusange iyi ndirimbo 'Kaze Rugamba' igaruka ku kurata no kwakira umwami Rugamba.

Umuyobozi wa Iteka Youth Organisation, Yannick we avuga ko iki gitaramo ari intangiriro y'ibindi bikorwa bazakomeza gukora muri uyu mwaka n'ikindi gihe.

Iki gitaramo cyatumiwemo Ballet Mutabaruka et Sango, Club Intwari, Club Himbaza ndetse na Olympe Niragira.

Rugano avuga ko bahisemo gutumira aba bose bitewe 'n'ukuntu twabanye'. Yavuze ko aziranye n'aba bose mu myaka 29 ishize, bityo ko ubwo baherukanaga bahuye baganira ku gutegura iki gitaramo.

Ibyo ku mwami Rugamba, imvano y'igitaramo 'Kaze Rugamba'.

Yari umwami w'u Burundi, akaba Se wa Mwezi Gisabo. Yari indwanyi ikomeye akaba n'intwari.

Amateka agaragaza ko yarwanye n'abami bo mu Rwanda, abantu bagapfa ku mpande zombi ariko ntihagire utsinda undi nk'uko Rugano Kalisa abivuga.

Igihe cyarageze, impande zombi zisanga uko barwana imfura zirashira ku rugamba kandi ntawe utsinda undi ku buryo yakwagura inkiko, biyemeza ahubwo gushyira imbere kubana neza nk'abaturanyi.

Ibihugu byombi byatangiye inzira y'amahoro bibera ahitwa 'mu Twicarabami twa Nyaruteja' (Ni ukuvuga ko hicaye abami babiri uw'u Burundi n'uw'u Rwanda). Ubu ni mu Mudugudu wa Nyaruteja, Umurenge wa Nyanza wo mu Karere ka Gisagara.

Icyo gihe abami Mutaga II Nyamubi w'u Burundi na Mutara I Nsoro II Semugeshi bemeranyije amasezerano yiswe 'Imimaro', avuga ko ibihugu byombi bitazongera guterana (kurwanya).

Ibyo bari bumvikanye ntibyashyizwe mu bikorwa kugeza ubwo Umwami Mwezi IV Gisabo na Kigeli IV Rwabugili nabo bicaye ku gihe cyabo, baganira ku kuba ibihugu byabana neza mu kivandimwe.

Intambara zarahagaze, batangira gusenyera umugozi umwe. Rugano avuga ko bateguye iki gitaramo bahuza imbaraga, Abarundi n'Abanyarwanda, biba amahire mu mpera z'iki Cyumweru Perezida Kagame agirana ibiganiro na mugenzi we w'u Burundi, Ndayishimiye Evariste.

Akomeza ati 'Nibyo rero tubona ko byatubera ikitegererezo. Kuko abakurambere bacu, abayobozi bacu bakoze ibyo. Twanagize ikiganiro kuri Televiziyo, Umukuru w'Igihugu cyacu (u Rwanda) abonana n'Umukuru w'Igihugu cyabo (U Burundi) tubonamo ikimenyetso gikomeye, kuba bibaye icyo gihe biba bisubiriza mu nkoko ibyabaye mu mateka yacu no mu murage wacu. Kandi, umurage mwiza.'

Kwinjira muri iki gitaramo ni 20,0000 Frw mu myanya y'icyubahiro, 10,000 Frw ku bantu bakuru na 5,000 Frw ku bana. 

Abarimo umusizi Kalisa Rugano na Niyonzima Yannick bahuje imbaraga mu gutegura igitaramo 'Kaze Rugamba', gishingiye ku ndirimbo Abanyarwanda bifashishije mu kwakira umwami Rugamba.

Umusizi Rugano yagarutse birambuye ku masezerano yo kutazaterana yiswe 'Imimaro' hagati y'u Rwanda n'u Burundi 

Kalisa Rugano yavuze ko bitegura gukina umukino ugaruka birambuye ku byabereye 'mu Twicarabami twa Nyaruteja' 

Nzoyisaba Omer wo muri Club Intwari, avuga ko kuba bari gukorana na Kalisa Rugano babanye mu Burundi bizafasha gukomeza gutegura ibikorwa biteza imbere umuco, kandi bitsimbaza amahoro 

Niyonzima Yannick yavuze ko nyuma y'igitaramo 'Kaze Rugamba' bazakora n'ibindi bikorwa bigamije guteza imbere Inganda Ndangamuco 

Mukahigiro Christine yavuze ko biteguye gususurutsa abantu muri iki gitaramo. Kandi gukina ikimamico byamubereye umuti ukomeye 

Sebahima Edouard, avuga ko yatangiye kubyina muri Ballet Mutabaruka kuva mu 2002. Kandi, Kalisa Rugano yamubereye umwarimu mwiza mu bijyanye n'umuco 

Umuririmbyi wo mu Itorero Ballet Mutabaruka, Nkurunziza Athanase avuga ko bamaze igihe bitoza kuririmba basubiramo indirimbo 'Kaze Rugamba' yatuwe umwami w'u Burundi, Rugamba ubwo yasuraga u Rwanda 

Iki gitaramo cyubakiye ku mbyino z'Abanyarwanda n'Abarundi kizaba ku wa 10 Gashyantare 2023

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125795/hateguwe-igitaramo-cyo-kwizihiza-ubumwe-bwabanyarwanda-nabarundi-cyakomotse-ku-ndirimbo-ya-125795.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)