Uwo murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2023, ubonywe n'abaturage bari bazindutse bagiye mu kazi bisanzwe.
Aho wabonetse ni mu mudugudu wa Kidahire, Akagari ka Ryakibogo mu murenge wa Gishamvu muri metero nkeya uvuye ku cyuzi gihangano cya Kadahokwa.
Ababonye uyu murambo bihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, maze Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB rugera aho uyu murambo wabonetse kugira ngo bakore iperereza hamenyekanye icyateye urupfu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishamvu, Nkubana Vianney yabwiye IGIHE ko saa kumi n'ebyiri za mu gitondo aribwo aya makuru yamenyekanye.
Ati 'Twahageze dusanga yapfuye, nta gikomere afite ku mubiri. Icyakurikiyeho ni uko inzego z'umutekano RIB na Polisi batangiye iperereza, hanyuma umurambo twawohereje ku bitaro bya CHUB kugira ngo ukorerwe isuzuma turebe ko hamenyekana icyaba cyamwishe'.
Abaturage bavuga ko baheruka nyakwigendera saa mbili z'umugoroba kuri iki cyumweru ari muzima. Bongeye ku mubona mu gitondo yapfuye.
Bavuga ko nta muntu bazi nyakwigendera yari afitanye nawe ikibazo ndetse ngo yari abanye neza n'abo mu muryango avukano nubwo atahaherukaga kuko yabaga mu mujyi wa Kigali.
Nyakwigendera Nikuze yasize abana batatu, abahungu babiri n'umukobwa umwe. Amakuru avuga ko atari akibana n'umugabo we.