Ibikorerwa muri RDC ni Jenoside ariko biraza guhagarara uko byagenda kose - Gen Kabarebe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu butumwa yatanze ku wa 19 Gashyantare 2023 mu biganiro yagiranye n'urubyiruko rusaga 600 rwo mu Mujyi wa Kigali, bigamije kurwereka ko ari rwo mizero y'ejo hazaza bityo ko rugomba kumenya amateka y'igihugu.

Umwe mu bitabiriye ibi biganiro yabajije Gen Kabarebe niba ibiri kubera muri RDC ari Jenoside ndetse niba yaba izwi n'ikiri gukorwa ngo ihagarare.

Gen Kabarebe yamusubije ko ibiri kubera muri icyo gihugu ari jenoside ndetse ko uretse n'u Rwanda n'ibindi bihugu by'amahanga bibibona binyuze mu mvugo ndetse n'ibindi bikorwa bihamagarira kwica abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu biba buri munsi.

Ati "Ibimenyetso byose biranga jenoside byose birabigaragaza haba imvugo, ari uguhamagarira abantu kwica, ari uburyo abantu bicwa byose bitangiye kugaragara kandi ntabwo ari u Rwanda gusa ruzafata izo ngamba n'amahanga arabibona ndibaza ko bigomba guhagarara."

Gen Kabarebe yavuze ko hari ubwo amarorerwa abo muri RDC bakora bibwira ko atazwi ariko bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga igihe runaka bazabibazwa.

Ati "Hari ingamba nyinshi cyane zaba izifatwa n'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba ndetse n'imiryango mpuzamahanga iri kugishakira umuti. Sinzi ko bizakomeza ariko kuba ibyo bikorwa by'ubwicanyi bisa nka jenoside ni ukuri. Ariko biraza guhagara byanze bikunze."

Yavuze ibi mu gihe intabaza ari zose ku bwicanyi buri gukorerwa Abatutsi b'Abanye-Congo mu Burasirazuba bwa RDC abantu bagaragaza ko ari ibimenyets0 simusiga bya jenoside.

Mu Ukuboza na bwo Umuryango IBUKA n'indi iharanira uburenganzira bw'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze intabaza ku bwicanyi bukomeje gukorerwa Abatutsi bavuga Ikinyarwanda batuye mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Byanyujijwe mu itangazo ryashyizwe hanze rishyirwaho umukono n'abaperezida ba IBUKA, AERG, GAERG, AERG, AEGIS Trust, Avega-Agahozo, Association of Australia, Ishami Foundation, UK & Rwanda, Genocide Survivors Foundation, US, Urukundo Rwandan Organisation â€" Norway, RTGSA-Mpore Inc n'iyindi.

Iyo miryango yakomeje ivuga ko "Turashaka kwibutsa ko kwita abantu abanzi no kuvuga abagomba kwicwa ni bumwe mu buryo bwakoreshejwe na Radio rutwitsi ya RTLM n'Ikinyamakuru Kangura mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Biteye inkeke cyane kubona ubwo buryo bukoreshwa muri RDC uyu munsi.''

Bishimangirwa kandi na Raporo ya Loni yo muri Kamena 2022, yagaragaje ko muri RDC hari ubwicanyi bushingiye ku bwoko bw'Abatutsi. Ushingiye ku mategeko mpuzamahanga akumira akanahana icyaha cya Jenoside, yemeje ko muri iki gihugu hari gukorwa Jenoside y'Abatutsi.

Loni igaragaza ko umuzi w'ubu bugizi bwa nabi n'urwango rushingiye ku moko byenyegejwe cyane muri RDC n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bagiye muri icyo gihugu bakarema imitwe ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside nka FDLR.

Mbere yo kuganira na Gen. James Kabarebe, uru rubyiruko rwabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse banasura Ingoro y'amateka y'urugamba rwo kubohoza igihugu.

Gen Kabarebe yababwiye ko ibyo babonye byose ari ingaruka z'ubutegetsi bubi bwari bushinzwe guteza imbere no gutekerereza abaturage ariko bukarenga kuri izo nshingano bukajya kwica abaturage abwari bushinzwe kurinda.

Yagaragaje ko intekerezo nk'izo zidakwiye kururanga ahubwo bagomba gutekereza ibyubaka igihugu cyane ko urugamba rugira ibyiciro bityo ko urukomeje ari uwo kubaka igihugu urubyiruko rugomba kugiramo uruhare.

Yavuze ko ibyo byari ibitekerezo byaranze ubutegetsi bwariho icyo gihe aho bwerekaga urubyiruko ko rugomba gufata amacumu n'imihoro rukajya kwica abantu ari yo mpamvu FPR yatangije urugamba rwo kubohora igihugu kuko ubwo bwariho butari bubereye igihugu.

Ati "Rwatangijwe n'urubyiruko nkamwe basahura intwaro mu gihugu babagamo bemera kuza guhangana na leta yicaga abantu. Abantu biyemeje kubohora u Rwanda bari batandukanye, harimo abanyonzi, abahinzi, aborozi [...] kuko bose bahuje umugambi umwe."

Yagaragaje ko nubwo rwari rutangijwe nta gihe kizwi rwari kurangirizwa ari nayo masomo urubyirko rugomba gukuramo kuko mu gihe igihugu kigitera imbere rwiyubaka amaboko yarwo agikenewe umunsi ku wundi.

Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rwabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Urubyiruko rusaga 600 rwo mu Mujyi wa Kigali rwateraniye mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo rusobanurirwa uko urugamba rwo kubohora igihugu rwagenze
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye ibiganiro byahuje urubyiruko rw'Umujyi wa Kigali ubwo rwasobanurirwaga amateka yaranze igihugu
Gen James Kabarebe yagaragaje ko ibiri kubera muri RDC ari jenoside ndetse igomba guhagarara uko byagenda kose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorerwa-muri-rdc-ni-jenoside-ariko-biraza-guhagarara-uko-byagenda-kose-gen

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)