Ibyo bigira aho birangirira - Perezida Kagame... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, ubwo habaga ikiganiro cyagarutse ku byavuye mu Ibarura, amasomo bitanga ndetse n'ingamba zikwiye gufatwa.

Abatanze ibiganiro barimo Minisitiri w'imari n'igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi, Dr Musafiri Ildephonse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo (MININFRA), Eng Patricie Uwase n'Umuyobozi Mukuru wa Norrsken House Kigali, Pasacal Murasira.

Nyuma y'iki kiganiro, abaturage babajije ibibazo binyuranye batanga n'ibitekerezo. Abayobozi bahawe umwanya wo kubisubiza, ndetse rimwe na rimwe Perezida Kagame akagira uruhare mu gutanga umurongo ukwiye ku bibazo n'ibitekerezo byabaga byabajijwe.

Bamwe mu bayobozi bakoresheje ururimi rw'Icyongereza n'Ikinyarwanda basubiza ibibazo, ariko rimwe na rimwe bagakoresha ijambo ryumvikana ko atari Icyongereza kandi atari Ikinyarwanda.

Nyuma y'uko, Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yari asoje kuvuga ibijyanye n'ikibazo cy'uko Internet ihenze mu Rwanda, Perezida Kagame yasabye Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Cleophas Barore kuzigisha Ikinyarwanda.

Perezida Kagame yagize ati 'Barore ujye wigisha aba bantu Ikinyarwanda […] Uzanabigisha gutandukanya 'shi' na 'shyi' biratandukanye. Abandi bajya aho bakavuga 'ntago'... uravuga 'ntabwo' cyangwa ukavuga 'amanama' nta manama abaho, ni inama…'

Cleos Barore yabwiye Umukuru w'Igihugu ko iyo babisobanuye kenshi, bamwe bavuga ko ari ingaruka z'amateka u Rwanda rwanyuzemo. Ati 'Hari igihe bavuga bati ni amateka. Ntitwahabaye. Nabyo kandi bikumvikana.'

Perezida Kagame avuga ko iby'amateka bigira igihe birangirira. Ati "Ibyo bigira aho birangirira ariko. Ntabwo wahora uri mu mateka gusa...'

Akomeza ati 'Kwimbika' ntabwo ari ikinyarwanda, banza ari ururimi rwo mu baturanyi. Bazabireke cyangwa se bavuge urwo rurimi niba baruzi neza baruvuge narwo menye ko ari rwo bavuga.'

Senateri Havugimana Emmanuel aherutse kugaragaza ko Ikinyarwanda gikomeje kwangizwa:

Muri Kanama 2022, Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ku Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma y'u Rwanda mu rwego rw'uburezi.

Ubwo Minisitiri Ngirente yari atanze umwanya ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo babaze ibibazo, Senateri Havugimana yavuze ko ururimi rw'Ikinyarwanda rukwiye kubungabungwa, kuko ruvugwa mu buryo budakwiye.

Ati "Njya numva abanyamakuru bacu ukuntu bakivuga, kandi ni abantu baba barabaye intangarugero, ukumva ururimi bavuga si Ikinyarwanda."

"Byari bikwiye ko ruhabwa umwanya rukigishwa uhereye ku banyamakuru natwe abanyepolitiki, twese tukivuge kimwe. Icyo kintu Minisiteri igihe agaciro, abana bamenye Ikinyarwanda."

 

Perezida Kagame yavuze ko nta muntu ukwiye kwitwaza amateka ngo avuge agoreka Ikinyarwanda kuko 'bigira aho birangirira' Â Ã‚ Ã‚ 

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari bageze muri Kigali Convention Center ahabereye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano


Minisitiri w'imari n'igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi, Dr Musafiri Ildephonse 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo (MININFRA), Eng Patricie Uwase


Ange Ingabire Kagame yitabiriye Umunsi wa Mbere w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano wa 18 

Umuyobozi Mukuru wa Norrsken House Kigali, Pascal Murasira

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Eng. Jean Claude Musabyimana


Umuyobozi Mukuru w'Urubuga Irembo, Israël Bimpe


Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Cleophas Barore 

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente


Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR-Inkotanyi, François Ngarambe aganira n'umukinnyi wa Baskeball Meshak Rwampungu warokotse impanuka yahitanye abantu batanu 

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga mu itumanaho na Inovasiyo, Iradukunda Yves wari umusangiza w'amagambo (MC)






KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME MU GUTANGIZA UMUSHYIKIRANO

">

Kanda hano urebe amafoto menshi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126509/ibyo-bigira-aho-birangirira-perezida-kagame-ku-bavuga-nabi-ikinyarwanda-bitwaje-amateka-am-126509.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)