Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, mu igororero rya Nyarugenge hatashywe ibyumba 8 byifashishwa mu kuburana mu buryo bw'ikoranabuhanga.
Umunyamakuru wa Flash yageze mu igororero rya Nyarugenge ahazwi nka gereza ya Mageragere, mu byumba byahariwe ababuranyi, hari abari kuburana bifashishije ikoranabuhanga.Â
Uregwa ari mu igororero mu gihe umucamanza n'umwunganira mu mategeko bari ku rukiko.
Bamwe mu bagororwa bavuga ko kuva batangira gukoresha ikoranabuhanga baburana, byagiye byihutisha urubanza kuko hari ubwo bajyaga bajya no ku rukiko bagataha bataburanye, kubera ubwinshi bw'ababuranyi.
Umwe yagize ati 'Ukava hano mu gitondo ukirirwa iyo, ugategereza ukarindira abandi bikageza saa mbiri na saa tatu z'ijoro. Hakaba hari n'igihe wagiye wenda ufite n'ikibazo cy'uburwayi bikakugora.'
Undi ati 'Nta kibazo nagize kuko nabo twaburanaga twarumvikanaga neza, biroroshye kandi byoroshya ubutabera kuboneka'
Kuri ubu iri gororero rya Nyarugenge rifite ibyumba 8 by'iburanisha, hifashishijwe ikoranabuhanga byubatswe ku bufatanye n'ishami rya Loni rishinzwe iterambere UNDP, byuzuye bitwaye asaga miliyoni 100.Â
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, avuga ko impamvu yatumye bashora muri uyu mushinga, ari uko batifuza ko abantu bafungwa kandi barengana n'abamara igihe kirenze icyagenwe baburana.
Yagize ati 'Abantu bazabasha gusaba ubutabera mu buryo batabashaga kubusaba mbere. Abafunzwe barengana ntibazajya bamara isaha cyangwa umunsi ahantu, batagombaga kuba bari'
Komiseri w'Urwego Rushinzwe Igorora mu Rwanda, DCGÂ Juvenal Marizamunda, asanga ikoranabuhanga mu kuburana rizagabanya ibyatangwaga n'urwego igihe abagororwa bajyaga hanze kuburana, ariko by'umwihariko bikazafasha mu kurushaho kubacungira umutekano.
Yagize ati 'Hari inyungu muri byo, ariko hari n'umutekano kuko iyo umuntu yakoze ibyaha aba ashakisha uko yacika ubutabera. Ukamujyana ku rukiko akaba arirukanse, ugasanga rero ateje ikindi kibazo.'
Icyakora nubwo iri koranabuhanga riri kwimakazwa cyane, ngo riracyafite ikibazo cya murandasi rimwe na rimwe ijya ivaho igatuma urubanza rutagenda neza, nk'uko biba biteganijwe.Â
Nk'abanyamategeko bunganira ababurana, usanga ngo nubwo bitababangamira cyane, ariko bijya biba imbogamizi rimwe na rimwe.Â
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abagororwa bangana n'ibihumbi 12 bataraburana, mu bihumbi bisaga 80 bifungiye mu magororero yose yo mu gihugu, byumwihariko kuri iri gororero rya Nyarugenge, hakaba hari abasaga ibihumbi 2 bataraburana.
Usibye ibi byumba 8 byuzuye muri Nyarugenge, hari ibindi 8 biri kubakwa mu Karere ka Rwamagana na Rubavu, n'ibindi 8 biteganywa kuzubakwa mu Karere ka Nyamagabe, byose ku nkunga ya UNDP isaga Miliyoni 400 RWF
CYUBAHIRO GASABIRA Gad
The post Igororero rya Nyarugenge ryungutse ibyumba 8 by'iburanisha byifashisha ikoranabuhanga appeared first on FLASH RADIO&TV.