ILPD yatangiye kwigisha amategeko ku butabera bw'abana ku nshuro ya mbere mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abazajya biga aya masomo bazahabwa ubumenyi mu bijyanye n'ubutabera bw'abana muri rusange, abafite ubumuga, ab'impunzi, abafunzwe n'ibindi byiciro bitandukanye.

Ni gahunda ILPD izajya ifatanyamo n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana , UNICEF dore ko ari yo izishyurira amafaranga y'ishuri abagiye gutangira icyiciro cya mbere hafi ya bose.

Umuyobozi w'Agateganyo wa lLPD, Dr Sezirahiga Yves yavuze ko bari basanzwe batanga amahugurwa mu bijyanye n'amategeko yo mu butabera bw'abana ariko ubu ari intambwe ikomeye bateye yo kuba abantu bagiye kujya bayiga muri Kaminuza.

Ati "Iyi gahunda itekerezwa ni uko twarebye ku bufatanye na UNICEF tugasanga abahura n'abana bafite ibibazo by'amategeko yaba abakurikiranywe n'amategeko, cyangwa se wenda ari mu rubanza nk'umutangabuhamya cyangwa nk'undi wese wahamagajwe n'urukiko [...] abenshi ntabwo bari bafite ubumenyi buhagije bwo kwita ku mwana no kumenya uburenganzira bwe."

"Turagira ngo [abaziga aya masomo] tubahe ubumenyi, tubibutse ko hari amategeko agenga umwana. Icyuho cyari gihari ni uko bakoragamo ariko badafite uyu mwihariko wo kwita ku bana.'

Mu bihugu byateye imbere usanga nko mu rukiko ruburanisha abana cyangwa gereza zifungirwamo abana ari ahantu hihariye ku buryo umwana yinjiramo agasanga harimo ibishushanyo n'ibindi byose yari amenyereye kugira ngo adahahamuka.

Ni ibintu bitaragera mu Rwanda ariko Minisiteri y'Ubutabera n'inzego bafatanya bagaragaza ko hari ingamba na gahunda zikomeje gushyirwaho mu kwita ku burenganzira bw'abana.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Théophile yavuze ko abana baba badafite ubushobozi bwo kwikurikiranira ibintu byabo ari na yo mpamvu baba bakeneye uwo kubaba hafi mu buryo bwose.

Ati "Abana basanzwe bafite amategeko arengera uburenganzira bwabo agomba kureba imibereho, imikurire n'iterambere ryabo kugira ngo bazakure bagirire akamaro Umuryango."

Amategeko agenga imiburanishirize ateganya uburyo bwihariye bwo gufata no kuburanisha umwana igihe ari imbere y'ubutabera ndetse n'andi mategeko atandukanye afasha mu kubungabunga uburenganzira bw'umwana.

Amategeko kandi ateganya ko umwana atabarwa nk'uwakoze icyaha iyo atagejeje ku myaka 14.

Abagiye gutangirana n'icyiro cya mbere muri aya masomo ni abaturutse mu bigo bya leta n'ibindi bifite aho bihurira n'umwana. Barimo abakozi ba za minisiteri, inzego nka RIB, Ubushinjacyaha, RCS n'izindi.

Baganiriye na IGIHE bagaragaza ko aya masomo azabafasha mu kongera ubumenyi bari basanzwe bafite ku kwita ku bana by'umwihariko abageze mu butabera.

Mukankusi Grace yagize ati "Ni byiza kwitabira izi nyigisho zijyanye n'ubutabera buboneye ku mwana kuko na none zizadufasha kumva cyane uburenganzira bw'umwana. Aya mahugurwa aradufasha cyane."

Kuva ILPD [Institute of Legal Practice and Development] yafungura imiryango mu 2008 imaze gutanga impamyabumenyi ku banyamategeko b'umwuga bagera ku 2500, ubu hari kwigamo abarenga 590.

ILPD itangaza ko mu rwego rwo kunoza ubumenyi mu mategeko, isanzwe ifite andi masomo agera kuri 14 ndetse hakaba hari n'andi agera kuri atandatu arimo gutegurwa ku buryo mu bihe biri imbere azajya yigishwa.

Itangirwamo n'amahugurwa y'igihe gito mu bijyanye n'amategeko aho mu mwaka umwe hahugurirwa abarenga 3000.

Kugeza ubu abagana iri shuri baturuka mu bihugu birimo Cameroun, Zambia, Sudani, u Burundi, Uganda, Kenya, Sudani y'Amajyepfo, Malawi n'u Rwanda.

Umuyobozi w'Agateganyo wa lLPD, Dr Sezirahiga Yves yavuze ko bari basanzwe batanga amahugurwa mu bijyanye n'amategeko yo mu butabera bw'abana ariko ubu ari intambwe ikomeye bateye
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Théophile yavuze ko abana baba badafite ubushobozi bwo kwikurikiranira ibintu byabo ari na yo mpamvu baba bakeneye uwo kubaba hafi mu buryo bwose
Mukankusi Grace yavuze ko kwitabira izi nyigisho zijyanye n'ubutabera buboneye ku mwana bizadufasha mu kumva cyane uburenganzira bw'umwana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ilpd-yatangiye-kwigisha-amategeko-ku-butabera-bw-abana-ku-nshuro-ya-mbere-mu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)