Bamwe mu banyamakuru bagaragaza ko Radio nk'umuyoboro w'amakuru, igira uruhare mu guhuza abantu, abayobozi n'abayoborwa ariko kuri ubu ikaba imaze kugenda igira ibyonnyi bishobora guhungabanya imikorere n'ubukungu bwayo, byiganjemo ibikomoka ikoranabuhanga.
Tariki ya 13 Gashyantare buri mwaka, Isi yizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Radiyo.
Radiyo igikoresho cyo kumenyekanisha amakuru cyageze mu Rwanda mu mwaka wa 1962 kigira uruhare mu kwigisha, guhugura no guha abayikurikira imyidagaduro.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe Radio wizihizwa kuva muri 2011, nk'uko byemejwe n'ishami rya Loni ryita ku burezi n'umuco UNESCO.
Mu Isi y'iterambere ry'ikoranabuhanga, hagiye haduka izindi nzira zo kubona amakuru, bituma bamwe batongera kumva radiyo nk'uko bayumvaga mbere, bayoboka televiziyo n'imbuga nkoranyambaga.
Icyakora bamwe mu baturage twaganiriye, bagaragaza ko bagifitiye ikizere radiyo, nubwo hari indi miyoboro inyuzwaho amakuru.
Umwe yagize ati 'Ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntabwo mbyizera, umuntu uvugira kuri radio niwe nizera.'
Undi ati 'Aho mbona hari itandukaniro, amakuru yo kuri radio ni uko aba yabanje gusuzumwa n'ababishinzwe, bakamenya ko ibyo bagiye gutambutsa ko ari ukuri. Ariko izindi mbuga nkoranyambaga habamo kubeshya, kuko hari ubwo ari ibintu bihimbiye.'
Muri iki gihe usanga abiganjemo urubyiruko, amakuru bayashakira ku bikoresho by'ikoranabuhanga rimwe na rimwe ntabe ari ay'ukuri, kuko n'ababa bayatangaje baba ari abishakira amaramuko.
Iki nicyo kibazo kigaragara nk'igihangayikishije cyane abakorera ku maradiyo, kuko abantu bagaburirwa amakuru y'ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Sylivanus Karemera ahagarariye amakuru kuri Radiyo na Televisiyo Rwanda naho Olivier Ngabirano ahagarariye amakuru kuri Radio na TV1.
Sylvanus Karemera ati 'Ubu hari imbugankoranyambaga aho abantu cyane cyane urubyiruko usanga baha agaciro ibikorwa ku mbuga nkoranyambaga, kandi muby'ukuri unagenzuye neza usanga atari uko na radio batayiha agaciro, ahubwo ari ukubura umwanya ngo bicare bumve radio.'
Olivier Ngabirano nawe agira ati 'Abantu niba batagifata umwanya wo kumva radio, bagafata umwanya wo kumva YouTube, ibyo ubwabyo ni abantu radio yatakaje bitewe n'iterambere ry'ikoranabuhanga.'
Ku ruhande rw'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, ifite mu nshingano itangazamakuru, basanga mu Isi y'ikoranabuhanga, radiyo zikwiye gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga, kugira ngo bakorere amafaranga menshi ariko banagire uruhare mu kunyomoza amakuru y'ibihuha aba yatambukijwe kurizo mbuga nkoranyambaga.
Jean Bosco Rushingabigwi ni umuyobozi w'ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by'itangazamakuru muri  RGB.
Yagize ati 'Kuri rya soko ry'imbuga nkoranyambaga rizafasha kubona amafaranga arik cyane cyane rizafasha gukosora ya makuru atariyo abantu birirwa bashyira ku mbuga nkoranyambaga. Bivuze ngo amakuru anoze yagiyeho azafasha wa muntu guhitamo niba umuntu yashyizeho byacitse, undi akazana amakuru agaragaza imvamo y'ibyabaye, wawundi ugenewe amakuru azagira amahirwe nibura yo guhitamo.'
Kuri ubu mu Rwanda habarurwa amaradiyo asaga 35, akorera mu ntara zitandukanye mu gihugu.
Ubushakashatsi bwa RGB bwa 2021 bugaragaza ko mu Rwanda Radiyo ariyo abaturage bizera, kurusha undi muyoboro w'amakuru.
Kuri ubu usanga amaradiyo yo mu Rwanda, yaratangiye gukoresha inzira za YouTube, Twitter na Facebook, kugira ngo ibitambutswa kuri radiyo binagere ku bakunda gukoresha ikoranabuhanga.
CYUBAHIRO GASABIRA Gad
The post <strong>Imbuga nkoranyambaga, umukeba ukomeye wa Radio</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.