Hashize igihe hagati y'u Rwanda na RDC hari umwuka mubi uturuka ku ntambara icyo gihugu gihanganyemo n'umutwe wa M23 icyo gihugu gishinja ko ufashwa n'u Rwanda, rwo rukabihakana rugaragaza ko ari ukunanirwa kw'abayobora RDC.
Ni umwuka mubi ujyana n'ibikorwa byo kugirira nabi abavuga Ikinyarwanda batuye muri icyo gihugu, kugeza nubwo Loni itanze impuruza ko hatagize igikorwa ubwo bugizi bwa nabi bwavamo Jenoside.
Minisitiri Bizimana yavuze ko bidakumiriwe kare, urwo rwango rukorerwa abavuga Ikinyarwanda bari muri RDC n'ibibazo bikomeje kuba hagati y'ibihugu byombi, bishobora guhungabanya ubumwe bw'Abanyarwanda.
Mu kiganiro Ishusho y'Icyumweru cyatambutse kuri RBA yagize ati 'Byanze bikunze iyo urwango rukwizwa rugira ingaruka nyinshi. Iya mbere ni ukugira ingaruka ku mibanire y'abaturage bahahirana na bamwe bavuga Ikinyarwanda kubera amateka yatumye bajya hariya. Muzi ko Congo yafashe ingamba zo gufunga imipaka saa Cyenda, ibyo ni ibintu bigira ingaruka ku mibanire n'imihariranire.'
'Iyo urwango rumaze gukwiza kugeza n'ubwo abanye-Congo bari mu mahanga bumva ko umutekano muke uri mu Burasirazuba bw'igihugu cyabo uterwa n'u Rwanda, biba byazanye urwango hagati y'abaturage.'
Nubwo asanga hari ibizangirika ku bumwe bw'Abanyarwanda ariko Minisitiri Bizimana asaba Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko guhaguruka bakavuga ukuri ku biri kuba.
Ati 'Imwe mu ndangagaciro Abanyarwanda bemera ni ugukunda igihugu, ibi rero ntabwo biba mu magambo biba mu bikorwa. Nta rugamba rw'amasasu ubu turi mu maharo. Ubu turi mu rugamba rw'ikinyoma gikwizwa n'abategetsi ba Congo n'abo bigaruriye. Ni ngombwa ko Abanyarwanda bahaguruka tukagaragaza uko ikibazo kimeze.'
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasabye Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga bakavuga ukuri kw'ibiri kubera muri Congo kugira ngo bimenyekane.
Ati 'Banyarwanda, Banyarwandakazi mumenye ko hari intambara ebyiri iy'amasasu n'iyitumanaho, iyitumanaho bigusaba gufata telefoni yawe ugasoma ayo makuru afatika afite ibimenyetso, ugashyiramo internet ukabeshyuza mu Gifaransa, mu Kinyarwanda, mu Cyongereza ntabwo ari iya guverinoma gusa.'
Usibye abaturage gusa kandi Umuyobozi wungirije wa Never Again Rwanda, Mahoro Eric, yibukije sosiyete Sivile n'amadini ko uru rugamba nabo rubareba.
Ati 'Sosiyete sivile n'amadini reka twe guceceka kuko ntabwo bikwiye ko igihe abantu bari kwicwa turi kubona ibibazo biriho ngo duceceke ahubwo buri wese nazamure ijwi mu kugaragaza ukuri no kwamagana ubwicanyi buri gukorwa muri Congo.'
Kugeza ubu hari kugeragezwa ubuhuza n'impande zitandukanye ngo mu Burasirazuba bwa Congo haboneke amahoro, icyakora haracyari icyuho kuko icyo gihugu kidahana cyangwa ngo cyamagana abakwirakwiza imvugo z'urwango n'ubugizi bwa nabi bwibasira abavuga Ikinyarwanda, by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi.
Hejuru y'impunzi z'abanye-Congo basaga ibihumbi 80 u Rwanda rucumbikiye, guhera mu Ugushyingo umwaka ushize u Rwanda rwakira abandi basaga ijana buri munsi biganjemo abavuga Ikinyarwanda bahunga ubugizi bwa nabi bakorerwa n'abaturage ku bufatanye na Leta n'imitwe yitwaje intwaro bafatanya.