Itsinda ry'inkura zateye imodoka yarimo ba mukerarugendo barimo kuzifotora niko gukomeretsa batandatu muri bo ubwo imodoka yabo yagwaga mu gisimu.
Ba mukerarugendo bavugije induru ubwo izi nkura zabateraga muri iyi modoka bikaviramo batandatu gukomereka.
Aba bari mu biruhuko ahitwa Jaldapara, mu Buhinde,ubwo bageragezaga gufata ifoto ibi bikoko by'inkazi bikabirukaho.
Ibikoko bibiri muri byo byagaragaye bihangana n'aba bamukerarugendo kugeza ubwo uwari ubatwaye yihutishaga imodoka ngo bajye kure yabyo.
Uku guhunga ntabwo kwahiriye aba ba mukerarugendo kuko imodoka yabo yaguye mu gisimu irababirindura bagwa hasi aribwo izi nkura zahise zibatera zitangira kubaribata ariko ku bw'amahirwe nta n'umwe wapfuye.
Hakomeretse abantu batandatu barimo babiri bamerewe nabi cyane nkuko The Mirror ibitangaza.
Aba bakerarugendo batandatu bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Madirhat ubwo iyi modoka imwe yari ifunguy hejuru yari ibatwaye yakoraga impanuka ihunga izi nkura.
Nyuma y'iyi mpanuka,Akash Deep Badhawan,umuyobozi wa Indian Forest Services (IFS) yasabwwa ko hakazwa umutekano kuri ba mukerarugendo mu gihe abaturage barakajwe n'ukuntu hakoreshwa imodoka ifunguye muri pariki irimo inyamaswa z'inkazi.
Amashusho y'iyi mpanuka yashyizwe kuri Twitter.