Inzira ya canopy muri Nyungwe igiye kongerwaho akandi gashya kadasanzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzira yo mu kirere (canopy) iri hejuru ya Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, mu bihe bya vuba iraza kwiyongeraho umugozi ujya kureshya n'ikilometero wifashishwa mu gutembereza ba mukerarugendo mu kirere birebera ibyiza nyaburanga.

Zipline ivugwa mu bukerarugendo itandukanye n'Ikigo 'Zipline' cyasinyanye amasezerano na Guverinoma y'u Rwanda mu gutanga serivisi z'indege nto zitagira abapilote zikwirakwiza amaraso n'ibindi bikoresho by'ubuvuzi ku mavuriro aherereye mu bice by'icyaro n'ahandi bigoranye kubihageza.

Ni umugozi wo mu kirere ushyigikirwa n'inkingi zikomeye, ushobora guhuza imisozi ibiri iteganye, abantu bakaba bifashisha indi migozi yabugenewe bihambira iyashye n'utwuma twabugenewe tunyerera kuri wa mugozi ureremba mu kirere.

Niyigaba Protais, Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe imicungire ya Pariki y'Igihugu ya Nyungwe cyitwa Nyungwe management Company (NMC Ltd), avuga ko uwo mugozi uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa bitarenze umwaka utaha.

Uw mugozi witezweho gukurura ba mukerarugendo benshi biganjemo abo mu Gihugu imbere, abo mu Karere n'abo muri Afurika muri rusange, kuko wihariye ku kuba ufasha abatembera kureba ibyiza nyaburanga ari na ko bumva umunyenga.

Yavuze ko uwo ari umwe mu mishinga ikubiye muri gahunda y'iterambere ry'ubukerarugendo mu ngingo iteganya kongera ibintu bisurwa na ba mukerarugendo b'Abanyarwanda byiyongera kuri 'canopy'.

Yagize ati: 'Iyo turebye 'canopy walk' (gutembera ku nzira yo mu kirere) iri mu bintu bikundwa cyane n'Abanyarwanda n'abantu bo muri Afurika. Ibintu bias na 'canopy' birahari, turimo gutegura umushinga ndetse n'isoko riri hanze, uyu mwaka ni uwa nyuma wo gupiganira isoko ku bijyanye na 'zipline'.'

Yagaragaje ko mu Rwanda uwo mugozi wabonekaga kuri Mont Kigali gusa nubwo na wo ngo ari mugufi cyane, ati: 'Dushobora kuzakora zipline ifite metero 800, hafi ikilometero, ku buryo umuntu ashobora kuva Kuwinka ikagenda ikamushyira mu ishyamba rwagati ikongera kumugarura.

Hafi ya canopy ni ho dushaka kuzayishyira. Twizera ko ari kimwe mu bintu Abanyarwanda bazimishimira cyane kubera ko abandi bazifite iwabo, ariko iyo unarebye usanga Abanyarwanda bakunda cyane ibintu bisa nk'aho bidasanzwe, birenga cyane ku kuba umuntu yagenda mu ishyamba.'

Bamwe mu bakunda ubukerarugendo bwo mu gihugu, bavuga ko uwo mugozi uzakundwa cyane, kuko worohereza ba mugerarugendo gusura ibyiza nyaburanga ariko ukanafasha abawugendaho kuruhuka banivura umujagararo (stress).

Uwitwa Bizimana Venuste wo mu Mujyi wa Kigali yagize ati: 'Twishimiye aya mahirwe yiyongera ku bindi byiza Leta y'u Rwanda idutekerereza, uzasanga abantu benshi bishimira cyane iriya zipline kubera uburyo ifasha mu kuvura 'stress'. Ni ubunararibonye bushya abakunda gutembera no kuruhuka badashobora kwitesha.'


Hagiye kongerwa umugoze kuri canopy muri Nyungwe

IVOMO: IMVAHO NSHYA



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/inzira-ya-canopy-muri-nyungwe-igiye-kongerwaho-akandi-gashya-kadasanzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)