IPRC zigiye kujya zitanga impamyabumenyi z'icyiciro cya kabiri cya kaminuza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023 ubwo Minisitiri w'Intebe, Edouard Ngirente yasuraga Ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro, IPRC Ngoma mu rwego rwo kureba amasomo ahatangirwa.

Dr Ngirente yeretswe ubushobozi abiga muri aya mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro bafite kuri ubu birimo imashini itonora ubunyobwa aba banyeshuri bikoreye, imashini ivungura ibigori n'ubundi bumenyi bwinshi bagiye bavoma muri iri shuri.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko Minisitiri w'Intebe yashimiye amasomo yigishirizwa muri iyi IPRC Ngoma.

Ati 'Yadusabye gushyira imbaraga mu kwihutisha gahunda y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ikoranabuhanga (Bachelor of Technology) kuko uyu munsi IPRC dufite zose zitanga icyiciro cya mbere cya kaminuza kandi biragaragara ko abanyeshuri babishoboye kandi banabishaka.'

Irere yavuze ko ikindi yabasabye ari ugushyira imbaraga nyinshi mu gutuma abanyeshuri bimenyereza umurimo bagasura ibigo bitandukanye bakareba uko bikora.

Irere yavuze ko biteganyijwe ko kwigisha icyiciro cya kabiri cya Kaminuza bizatangizwa muri Werurwe 2023.

Ati ' Uku kwa Gatatu turatangirana na porogaramu ebyiri imwe y'ubwubatsi [ Construction technology] n'indi ya Auto mobile technology, hano muri IPRC Ngoma kuko hari ibyo bagikeneye birimo ibikoresho n'amashuri.'

Yavuze ko izi porogaramu ebyiri zigiye gutangirira mu mashuri makuru y'imyuga n'ubumenyingiro abiri harimo IPRC Kigali aho izatangirana na porogaramu ya Automobile, mu gihe indi porogaramu ijyanye n'ubwubatsi izatangirira muri IPRC Huye isanzwe inafite iyi porogaramu y'icyiciro cya mbere cya Kaminuza.

Ishimwe Laurence wiga muri IPRC Ngoma yabwiye IGIHE ko bishimiye iki cyemezo kuko kigiye gutuma biga neza.

Ati ' Ni amahirwe tubonye kuko hanze ku isoko ry'umurimo mu Rwanda, byagoranaga ko wabona umuntu ufite A0 atarayikuye hanze, ubwo rero ibi bigiye kugabanya amafaranga benshi batangaga bajya kwiga hanze, ikindi bigiye kudufasha ku isoko ry'umurimo kuko hari ubwo bashyiraga hanze imyanya isaba A0 ugasanga twe dufite A1 ntitubashije kuyipiganira.'

Umuyobozi wa IPRC Ngoma, Eng Ephrem Musonera, yavuze ko batangiye kwitegura kwakira iki cyiciro binyuze mu kongera ibyumba by'amashuri no gushaka ibikoresho.

Ati ' Icyo bizafasha ni mu bikorera kuko bazabona abakozi bafite ubushobozi n'ubumenyi buzabafasha kuyobora imirimo cyane cyane kuko abanyeshuri bazarangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza ari abakora inshingano zo kuyobora abandi n'imirimo.'

Kuri ubu u Rwanda rufite IPRC umunani zose bikaba biteganyijwe ko zizatangira kwigisha icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'imyuga n'ubumenyingiro nyuma yo kongeramo ibisabwa byose birimo amashuri, ibikoresho n'abarimu.

U Rwanda ruteganya ko mu 2024, abanyeshuri bagera kuri 60% bazaba bakurikirana amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro. Abagera kuri 86% by'abazajya barangiza muri aya mashuri bazajya babona akazi bitarenze amezi atandatu. Amashuri yose azaba afite ibikoresho by'ibanze n'abarimu b'inzobere ku kigero cya 100%.

Uretse icyiciro cya kabiri kigiye gutangizwa, binateganyijwe ko mu minsi iri imbere hazanatangizwa icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu myuga n'ubumenyingiro, kugira ngo umunyeshuri wayize mu mashuri yo hasi akomeze agere ku rwego rwo hejuru, ari na we uzabyigisha.

Minisitiri w'Intebe ubwo yasuraga IPRC Ngoma, yatemberejwe ibice bitandukanye by'iri shuri
Abiga mu mashuri yisumbuye beretswe Minisitiri w'Intebe bumwe mu bumenyi bamaze kubona
Dr Ngirente yeretswe uburyo watahuramo ko imodoka yagize ikibazo utarinze kujya kuyihambura
Abiga ibijyanye no gukora ikawa nabo bamweretse amoko bashobora gukora
IPRC Ngoma ni hamwe mu hazatangirizwa amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza
Irere yavuze ko gutangiza amasomo y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri IPRC bizatanga umusaruro ku isoko ry'umurimo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iprc-zigiye-kujya-zitanga-impamyabumenyi-z-icyiciro-cya-kabiri-cya-kaminuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)