Christopher Clive Froome w'imyaka 37 akinira Israelâ"Premier Tech yo muri Israel. Ni umwe mu bakinnyi bari bahanzwe amaso mbere y'uko Tour du Rwanda 2023 itangira. Uyu Mwongereza ni umunyabigwi mu gusiganwa ku magare kuko yegukanye Tour de France enye.
Muri Tour du Rwanda ntiyahiriwe kuko mu minsi umunani irushanwa ryamaze yagaragaye cyane umunsi umwe. Hari ku wa 23 Gashyantare 2023 ubwo hakinwaga Etape ya Gatanu yahagurukiye mu Karere ka Rusizi igana mu ka Rubavu.
Uyu munsi waramuhiriye kuko yabaye umukinnyi wacomotse mu bandi akagenda ibilometero byinshi ayoboye, ibizwi nka 'Longest Breakaway'. Ibi byatumye yambikwa na Bella Flowers, ihemba umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire.
Muri etape ya gatanu, abakinnyi bagenderaga cyane mu gikundi, bake bakagerageza kuyobora isiganwa ariko batangira kwiyungurura ubwo Chris Froome yabasigaga nyuma yo kwinjira i Karongi.
Gusa, uyu mukinnyi yagize ibyago byo gutobokesha igare ubwo yari amaze gusohoka muri Gishwati, abandi bamucaho.
Si uguhemba abakinnyi gusa kuko Bella Flowers ni nayo muterankunga w'imena urimbisha ahabereye isiganwa hose binyuze mu kuhategura no kuhataka indabo ziteye amabengeza.
Umukozi ushinzwe Ubucuruzi muri Bella Flowers, Rucogoza Keagan, yavuze ko hari uduhigo tubiri iki kigo cyavanye muri Tour du Rwanda.
Yagize ati 'Mbere na mbere turishimira uduhigo tubiri tuvanye muri Tour du Rwanda, two kuba aritwe gusa twajyanye na buri mukinnyi wese wahembwe, kuko yahabwaga indabo zacu. Ikindi nitwe twenyine twabashije guhemba umukinnyi watwaye Tour de France enye, ari we Chris Froome.'
Indabo ni impano umuntu ashobora kugenera undi kuko amwishimiye cyangwa yagize ibirori birimo isabukuru n'ibindi.
Rucogoza yavuze ko mu kurushaho kwegera abakiliya, bagiye gukomeza gusura abafatanyabikorwa babo bari mu turere dutandukanye no gushyiraho abashya aho batari.
Bella Flowers ni umushinga ukorera ubuhinzi bw'indabo ku buso bwa hegitari zigera kuri 60, uhinga amoko 16 y'indabo za rose mu mabara icumi. Ni indabo zikunzwe cyane ku masoko y'i Burayi na Aziya no mu bihugu bya Afurika.
Iki kigo giherutse gutangaza ko kigiye gushyira ku isoko ubwoko bushya bw'indabo z'amaroza bitarenze amezi abiri.
Imibare yo mu 2020 yerekana ko Bella Flowers yoherezaga mu mahanga hagati ya toni 20 na 30, ndetse yinjije arenga miliyari 10 Frw mu myaka ine yari imaze itangiye. Icyo gihe, Leta yari imaze kuyishoramo arenga miliyari 13 Frw kuva mu 2016.
Bella Flowers itanga akazi ku biganjemo abo ku gicumbi cyayo i Rwamagana kuko mu bayikorera, abagera ku 1000 ni ho bakomoka.