Jeanine Noach ari murukundo nundi musore yasimbuje Cyusa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram Jeanine Noach yerekanye umusore bari mu Rukundo, maze yerekana ko anyuzwe no kuba bari kumwe yifashishije akamenyetso k'umutima, mu gihe we yanditseho ijambo 'love'.

Watchmani umusore bivugwa ko ari mu Rukundo na Jeanine Noach, yasangije abakunzi be ibihe byiza yagiranye nawe maze yandikaho ijambo mukundwa kuri buri mashusho yose yagendaga asangiza abantu.

Mu mashusho ya mbere abanza aba bombi babanje kwerekana ko banyuzwe no kuba bari kumwe ubwo berekanaga bahana iminwa ariko bayerekeza kuri kamera, nyuma berekana bishimanye banywa shampanye.

Si ubwa mbere Jeanine yerekanye ko ari kumwe n'uyu musore kuko mu minsi yashize nabwo yaciye amarenga ko bari kumwe, ubwo yasangizaga abantu amashusho yabo akayaherekeresha amagambo meza.

Jeanine akomeje kugaragaza ko ari kugirana ibihe byiza nuyu musore nyuma yo gutandukana na Cyusa bakanyujijeho riko urukundo rwabo rugakura nk'isabune.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/jeanine-noach-ari-murukundo-nundi-musore-yasimbuje-cyusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)