Junior Giti yasobanuye imvano yo gutumwizwago na RIB ku muhanzi Chriss Eazy (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusobanuzi wa filime ureberera inyungu z'umuhanzi Nsengiyumva Rukundo Christian [Chriss Eazy] yavuze ko impamvu uyu muhanzi yatumijweho n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) bifitanye isano n'akazi batakoze i Musanze.

Mu minsi ishize ni bwo haje inkuru y'uko Junior Giti n'umuhanzi areberera inyungu Chris Eazy barimo bashakishwa na RIB, hari n'abavuze ko bafunzwe.

Mu kiganiro Junior yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko byari muri gahunda bajya bagira yo kumenyekanisha ibihangano bya bo, rero ngo hari abantu babishyuye amafaranga ngo bajye gukora akazi ariko ntibajyayo.

Ati "Ni ahantu batwishyuye amafaranga ngo tujye kubakorera akazi, tujya tugira ikintu cya 'Media Tour' aba ari ukugira ngo indirimbo tuyigeze ku bantu bose, tukavuga ngo muri buri Karere reka dukore mu bubari 2, hari ukuntu tumenyekanisha indirimbo zacu muri buri Ntara, ukavuga ngo nzakora Musanze ububari 2, Rubavu ububari 2, Karongi ububari 2..."

Yavuze ko akazi bagombaga kugakora i Musanze ariko ntibajyayo kuko byahuriranye n'uko Chris Eazy yari arwaye bagasubiza amafaranga.

Ati "Muri iyo gahunda twari twateguye twari bukore akazi i Musanze, banaduha 'avance' bayiduha turimo dutegura gukora amashusho ya Edeni, Eazy yari Kampala ariko twari tubizi ko iminsi iri bujye kugera yagarutse i Kigali, agaruka i Kigali aza arwaye, arwaye angine na Malaria ariko turavuga ngo reka tugoragoze nagira imbaraga agende aririmbe kuko n'ubundi bidatwara umwanya muremure."

"Twaragoragoje bigera ku munsi w'igitaramo biranga nandikira uwari wayibigiyemo ngo baduhe akazi (dealer), mwandikira ubutumwa nanabutanze muri RIB nk'ibimenyetso ndamubwira ko bidakunze ko umuhanzi aboneka ku bw'impamvu z'uburwayi, twaragoragoje ngo turebe ko agira imbaraga byanze, mbereka n'impapuro zo kwa muganga ko basanze afite Malaria n'amafaranga ya bo turayabasubiza."

Nyuma nyiri aka kabari bagombaga kuririmbamo, yandikiye Chriss Eazy amumenyesha ko we Junior bagomba kumwitaba i Musanze tariki ya 22 Gashyantare bakaganira ku gihombo bamuteje, icyo gihe bari i Huye mu bitaramo bya Tour du Rwanda ntibajyayo ni ko guhita yitabaza RIB.

Nyuma ni bwo yaje guhamagarwa n'umuntu wamubwiye ko ari umuyobozi w'umudugudu wa Gitega, ababwira ko bahamagajwe kuri RIB i Nyamirambo mu gitondo bagomba kwitaba, muri iryo joro yahise ajya kuri RIB abasaba ko bababaza kuko mu gitondo bafite akandi kazi batakwica, bababwiye ko bidashoboka kuko ikibazo cya bo kitagaragara muri sisiteme, babwirwa ko ikirego cya kidahari.

Yakomeje avuga ko ukundi guhamagazwa kwa kabiri kwabaye baratangiye akazi muri Tour du Rwanda, abonye byageze mu itangazamakuru ahitamo kuvugisha umuvugizi wa RIB.

Ati "nabonye byageze mu itangazamakuru mpitamo kuvugisha uwa RIB, arambwira ngo sinjye Rukundo ashaka kuvugana na Rukundo, ndabahuza aramubwira ngo afande twebwe turi mu kazi dufitiye andi masezerano, kugata nkaza kwitaba andi masezerano na yo yapfuye ndaba nishe kamwe n'akandi na ko ntagacyemuye."

Ngo babanje kubyanga ariko nyuma baza kubyemera, biteganyijwe ko tariki ya 1 Werurwe 2023 ari bwo Chriss Eazy azitaba Ubugenzacyaha yisobanure ku byo aregwa.

Chriss Eazy azitaba RIB ejo ku wa Gatatu



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/junior-giti-yasobanuye-imvano-yo-gutumwizwago-na-rib-ku-muhanzi-chriss-eazy-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)