Kate Bashabe akunda kwerekana ibikorwa bya kimuntu mu bihe bitandukanye, cyane cyane mu bikorwa bye akunda kugira byo gufasha abatishoboye.
Uyu munyamideli wari wiviriye muri Siporo mu ijoro ryakeye, yahuye n'umubyeyi wari uhetse umwana anikoreye agataro avuye gushaka amaramuko maze arakamutura bagenda baganira.
Uyu mubyeyi werekezaga mu nzira uyu mukobwa acamo cyane ko hari hafi y'aho Kate Bashabe atuye, nyuma yo kukamutura bagiye baganira inzira yose ubona ko bishimiye ibiganiro.
Kate Bashabe wagendaga ubona yirebera inyuma yumvikanaga atewe ishema n'uyu mubyeyi wamubwiraga ko amukunda, agira ati 'Njye ndagukunda ni ukuri, hari igihe njya mvuga ati ariko Mana'. Noneho Kate Bashabe akumvikana atangara avuga ati 'Urankunda (â¦) Cyane.''
Nyuma y'aya mashusho abantu benshi bayakunze banatangira kuyahererekanya ariko bishimira uburyo uyu mukobwa yikoreye agataro, agakomeza no kuganiriza uyu mubyeyi wari uri kwitahira.
Kate Bashabe ubwo yahuraga n'umubyeyi wikoreye agataro
Kate Bashabe yavutse kuwa 09 Nzeri 1990. Yabaye Nyampinga wa MTN wo mu mwaka wa 2010 ahita anagirwa Brand Ambassador wayo, nyuma yaho atangira kwinjira mu bikorwa byo kuyamamaza na nyuma agenda abona ibindi biraka by'amakompanyi anyuranye.
Iyo ugerageje gushaka ibijyanye n'umutungo we ku mbuga zinyuranye, uyu mukobwa unakora ubushabitsi bw'ubucuruzi usanga abarirwa muri miliyari y'amanyarwanda, ibintu umuntu atashidikanyaho n'ubwo nta gihamya ariko na none bivuze ko ari umwe mu banyarwanda bakiri bato batunze agatubutse.
Yanyuzagamo agahindukira bakaganira
Uyu mubyeyi yabwiye Kate ko amukunda cyane
Abantu benshi banyuzwe n'ubumuntu bwe
Uyu yamusabye nawe kumubona
Byashimishije benshi