Ibi yabigejejweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023 mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Kayonza, muri uru ruzinduko yasuye bimwe mu bikorwa by'iterambere biri kubakwa ndetse anasura Umudugudu w'icyitegererezo wa Rugeyo.
Umudugudu wa Rugeyo uherereye mu Murenge wa Mwiri mu Kagari ka Kageyo utuwe n'imiryango 76 yiganjemo abanyarwanda birukanwe muri Tanzania, abasirikare bamugariye ku rugamba ndetse n'abandi baturage batishoboye bagiye bakurwa hirya no hino muri aka Karere.
Kuva uyu Mudugudu wakuzura mu 2017/2018 hagiye hagaragaramo ibibazo birimo inzu ziva, ubwigerero bwuzuye ku miryango 32, imiryango 24 itari yabona ubutaka bwo guhingaho, imiryango itari yahabwa inka ndetse n'ikibazo cya Biogaz bahawe zidakora.
Mugwaneza Flora umaze imyaka itanu muri uyu Mudugudu, yavuze ko ibibazo bya mbere bibangamye bafite harimo kuba inzu zabo ziva cyane ku buryo byangije 'plafond' n'ikibazo cy'ubwiherero.
Yagize ati 'Inzu ziri muri uyu Mudugudu wacu zirava, ubwiherero dufite bwubatswe mu buryo bugoye, ziri hagati y'inzu ku buryo bumwe tubukoresha turi imiryango ibiri, iyo imvura yaguye rero wa mwuka mubi uzamukira mu nzu ku buryo biba bibangamye cyane umunuko ari mwinshi mu nzu.'
Mukamwiza Francoise nawe umaze imyaka itanu muri uyu Mudugudu, yavuze ko uretse ikibazo cy'inzu zabo ziva n'icy'ubwiherero ngo banafite ikibazo cyo kubona ubutaka bwo guhingaho ngo kuko biri mu bituma badatera imbere.
Ati 'Kuva twakwimukira hano bamwe bahawe ubutaka abandi tubwirwa ko akarere kakibudushakira ariko na n'ubu ntiturabubona, ibi bitugiraho ingaruka yo kugira inzara kubera kutagira aho guhinga, njye ndifuza ko badushakira ubutaka bwo guhingaho natwe tukiteza imbere.'
Minisitiri Irere yavuze ko ku kibazo kijyanye n'Umudugudu w'icyitegererezo wa Rugeyo ngo rwiyemezamirimo wawubatse yemeye ko hari ibyo agomba gukosora ndetse ngo yanohereje itsinda riza kureba ibibazo bigihari, akaba yanaboneyeho gusaba abaturage ko inzu ari izabo n'ibibazo bike bihagaragara bakwiriye kugira uruhare mu kubishakira ibisubizo.
Ati ' Ariko twabaganirije kugira ngo bamenye ko ari inzu zabo ni mu rugo bakwiriye kuhafata nko mu rugo, rwiyemezamirimo nasoza gukosora no gusana, ntabwo bazongera kujya bahamagara Akarere n'Umurenge ngo inzu zagize ikibazo, ahubwo abagifitemo imbaraga bagomba kwishakamo ibisubizo.'
Ku kijyanye n'abadafite amasambu bahingamo ndetse n'imiryango itarabona inka, yavuze ko Akarere kamaze kubabonera ubutaka n'ikibazo cy'inka ngo kikaba kizwi ku buryo mu minsi mike byose bizakemuka.