Igipolisi cya Kenya cyataye muri yombi umunyarwenya Eric Omondi n'abandi bari kumwe mu myigaragabyo yabereye imbere y'inteko ishingamategeko ya Kenya, bamagana icyiguzi cyo kubaho gikomeje kuzamuka muri iki gihugu.
Omondi niwe wari uyoboye itsinda ry'abigaragabya, bakaba bashinjwa gushaka kwinjira ku mbaraga mu ngoro y'inteko ishingamategeko.
Bavuga ko ubuzima bukomeje guhenda cyane bakaba bashakaga kujya kwibonanira n'umuyobozi w'inteko ishingamategeko, Moses Wetang'ula ngo bamugezeho ikibazo cyabo.
Aba baririmbaga indirimbo zirimo agahinda no gushishikariza urubyiruko rwa Kenya guhaguruka bakarwana urugamba rwo guharanira ko ibiciro byagabanuka, ubuzima bugasubira mu buryo.
Igipolisi cyabahutsemo gitangira kubarasamo ibyuka biryana mu maso ubwo izi nsoresore zageragezaga kwinjira mu nteko inshingamategeko.
Abenshi mu bigaragabyaga barimo na Eric Omondi wari ubayoboye bahise bafatwa bapakirwa mu modoka ya police ijya kubafunga.
Ibakurikiranye ho gukora imyigaragabyo itemewe, ariko bakabihakana.
Baje kurekurwa babanje gutanga ingwate y'amashiringi y'amakenya 20,000 cyangwa inyishyu y'ibihumbi 10 by'amashiringi y'amakenya.