Kidumu agiye kugaruka gutaramira mu Rwanda nyuma y'igihe atangaje ko atazongera kuhataramira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nimbona Jean Pierre uzwi nka Kidum yatumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction giteganyijwe ku wa 24 Gashyantare 2023.

Ni ibirori Kidum azahuriramo n'abandi bahanzi barimo itsinda rya B2C rigezweho muri Uganda, ryanamaze gutangazwa ko rizataramira i Kigali.

Kwinjira mu gitaramo bizaba ari 10 000Frw mu myanya isanzwe, 25 000Frw muri VIP, 40 000Frw ku bakundana bifuza kwicarana muri VIP, 35 000Frw muri VVIP ndetse n'ameza y'abantu umunani azaba agura 280 000Frw.

Abazagurira amatike ku muryango amafaranga azaba 15 000Frw mu myanya isanzwe, 30 000Frw muri VIP, 55 000Frw ku bakundana bifuza kwicarana muri VIP ni 40 000Frw muri VVIP ndetse n'ameza y'abantu umunani azaba agura 320 000Frw.

Kidum mu 2019 yateguriwe igitaramo i Kigali kiburizwamo ku mpamvu z'umutekano kuko abagiteguye nta byangombwa bari basabye mu nzego zibishinzwe.

Icyo gihe Kidum kwihangana byaramugoye abifata nk'ikibazo cya politike cyari kiri hagati y'u Rwanda n'u Burundi, ahitamo kuvuga ko atazongera gutaramira muri ibi bihugu byombi yisubirira muri Kenya.

Kidum yagiye gutaramira i Burundi yavuze ko yisubiyeho kuko yasanze icyemezo yafashe hari abo cyababaje. Kuri ubu mu Burundi amaze kuhakorera ibitaramo bibiri.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kidumu-agiye-kugaruka-gutaramira-mu-rwanda-nyuma-y-igihe-atangaje-ko-atazongera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)