Mu bikorwa by'igerageza ry'uyu mushinga wo gutuza neza abegereye ruhurura ya Mpazi, hubatswe inzu eshanu (blocs) zatujwemo abari batuye aho zubatswe hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga kimwe n'abimuwe mu bindi bice.
Nyuma yo kubona ko utanga icyizere, Umujyi wa Kigali ufatanyije n'Ikigega cy'Aba-Suwisi gishinzwe iterambere n'ubutwererane mpuzamahanga (SDC), ugiye kubaka izindi eshatu. Buri nzu izajya ifite ubushobozi bwo kwakira imiryango iri hagati ya 25 na 27.
Amasezerano yo kwagura uyu mushinga yashyizweho umukono kuri uyu wa 24 Gashyantare hagati y'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n'Umuyobozi uhagarariye akarere ka Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara muri SDC, Amb. Nicolas Randin.
Muri aya masezerano SDC izafasha Umujyi wa Kigali haba mu bijyanye n'igenamigambi n'inyigo ndeste no gushyira mu bikorwa umushinga.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka izi nzu izatangira muri Gicurasi uyu mwaka ikazarangira mu mezi atandatu.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko gutuza abantu muri ubu buryo bifasha mu micungire myiza y'ubutaka kuko abaturage biyongera nyamara bwo ntibwiyongere.
Yavuze ko abazatuzwa muri izo nzu ari na bo bazaherwaho mu gutanga akazi mu mirimo y'ubwubatsi bityo ko bazabyungukiramo inshuro ebyiri.
Uretse abasanzwe batuye ahazubakwa ngo n'abatuye mu bindi bice by'amanegeka bazahabwa inzu muri uyu mushinga.
Inzu zizubakwa zizaba zirimo inzira zoroherereza abafite ubumuga ugereranyije n'uko iza mbere zari zubatswe kandi abaturage bahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku byo babona bikwiye kwibandwaho mu kubaka izo nzu nshya.
Biteganyijwe ko abikorera na bo bazinjizwa muri uyu mushinga kugira ngo bagire ibindi bikorwaremezo begereza abatujwe muri izi nzu nk'iby'ubucuruzi, uburezi n'ubuvuzi.
Rubingisa yavuze ko n'ubusanzwe SDC yafatanyije n'Umujyi wa Kigali mu mushinga wa Mpazi kandi ko byazamuye imibereho y'abaturage.
Ati 'Ubufatanye bwacu na SDC bwatumye imibereho y'imiryango irenga 105 yegereye ruhurura ya Mpazi ihinduka. Uyu mushinga watanze umusaruro mu buryo butandukanye binyuze mu gutanga akazi ku bigo by'ubwubatsi by'imbere mu gihugu ndetse bizamura inganda nto.'
'Tuzakomeza gufatanya na SDC mu kwimakaza inyungu n'amahirwe angana ku batuye mu mujyi twibanda ku gufasha abatuye nabi kugira ngo babeho mu buzima bubahesha agaciro kandi bwuzuye.'
Amb. Nicolas Randin, yavuze bishimiye kuba baragize uruhare mu gutuza neza imiryango myinshi yabonye inzu zitekanye.
Ati 'Twizeye ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera binyuze mu bufatanye bwacu. Turashishikariza Umujyi wa Kigali gukora ibikorwa nk'ibi mu bindi bice ufatanyije n'abaturage.'
U Rwanda n'u Busuwisi bifitanye umubano umaze igihe kirekire kuko watangiye mu myaka ya 1960.Ibikorwa by'u Busuwisi mu Rwnada byibanda ku miyoborere, ubuzima n'iterambere ry'ubukungu.