Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 28 Gashyantare hafi y'ahitwa mu Isi ya cyenda, agace gatuwe n'abicuruza benshi.
Bamwe mu babibonye babwiye IGIHE ko batunguwe n'uburyo uwo mukobwa wicuruza yasohotse mu icumbi yiruka avuza induru.
Bavuga ko umusore atashimishijwe n'uko indaya yamusabye kuyishyura ibihumbi 10Frw kandi abandi yarabishyuzaga 3000Frw gusa, ku buryo byatumye abanza kujya kunywa 'Viagra' kugira ngo nawe ayihimureho.
Uwitwa Ngenzi Olivier yagize ati 'Nyine umusore bamuciye amafaranga menshi ntiyabyishimira ahita avuga ko ari bukoreshe uko ashoboye iyo ndaya iyamusubize.
Yakomeje agira ati 'Ni bwo ngo yagiye yinywera za Viagra araza bakora ibyabo twe twashidutse gusa indaya iri gusohoka yiruka itwaye inkweto mu ntoki.'
Niyimumpa Gloria wabibonye na we yavuze ko batunguwe n'uburyo iyo ndaya yababwiye ko isubije uwo musore ibihumbi 10 aho kugira ngo ipfire mu cyumba barimo.
Ati ' Twe twatangajwe n'uko yatubwiye ukuntu yasabye uwo musore imbabazi kugira ngo asubirane amafaranga ye kubera ko natwe ari mu ndaya za mbere hano twemera ariko noneho yahuye n'umusore wimywereye ibinini aramwemeza ku buryo n'igitenge cye nitwe tuvuye kukizana muri kiriya cyumba bari baryamyemo.'
Nyuma y'uko uyu mukobwa wicuruza akijijwe n'amaguru, abantu bose bagahurura, uyu musore yahise asohoka mu cyumba yari yakodesheje yirinda kugira icyo atangariza IGIHE ahubwo ahita yurira moto ava muri ako gace bitewe n'uko abaturage benshi bari bamushungereye.