Gandhi Bilel Djuna [Maître Gims] ari imbere mu banyamuziki bakomeye kandi b'ibihe byose cyane cyane mu bakunzi b'indirimbo ziri mu rurimi rw'Igifaransa. Ni umugabo w'ijwi riremereye, umuraperi wigwizaho igikundiro uko bucye n'uko bwije.
Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Ceinture Noire' yo mu 2018, 'Est-ce que tu m'aimes?' yo mu 2015, 'J'me tire' yo muri Mata 2013, 'Le prix à payer' yo mu 2019 n'izindi.
Hari benshi bataramubona ku maso bitewe n'uko atajya akuramo amataratara (Lunette). Hari abatera urwenya bakavuga ko afite ikibazo ku maso, ari nayo mpamvu bigoye guhuza nawe imboni.
InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko mu bihe bitandukanye we n'umuvandimwe we Dadju batumiwe gutaramira i Kigali bakanga bitewe n'uko umubano utifashe neza hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda.
Aba bombi ni abanye-Congo batarabasha kubona ko Guverinoma yabo yihunza ibibazo biyireba. Dadju ni we wabanje gutumirwa i Kigali aranga, Maître Gims asubiza ko ibyo umuvandimwe we yanze, nawe atakirirwa abitekerezaho kabiri.
Uwari ugiye kubatumira i Kigali, yifashishije urubuga rwa Youtube yohereza amashusho agaragaza Perezida Kagame ajya i Goma guhura na Félix Tshisekedi, nyuma y'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo, cyarutse tariki 22 Gicurasi 2021.
Aba banyamuziki bombi barabyanze, bavuga ko igihe cyose umubano w'ibihugu byombi utarasobanuka badateze gutaramira i Kigali.
Maître Gims yakomeje ibikorwa bye by'umuziki. Ndetse, ari ku rutonde rw'abahanzi barimo na Davido wo muri Nigeria basusurukije abatabiriye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cyaje kwegukanwa n'ikipe ya Argentine ya Messi. Uyu mukino wabereye mu Mujyi wa Doha, ku wa 18 Ukuboza 2022.
Uyu mukino wanasusurukijwe n'abandi barimo umunyamerika w'umukinnyi wa filime Morgan Freeman, Jungkook wo mu itsinda ryo muri Korea y'Epfo, BTS n'abandi.
Mu barebye uyu mukino w'igikombe cy'Isi harimo na Perezida Paul Kagame, Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron n'abandi.
Mu kiganiro 'Ishusho y'icyumweru' cya Televiziyo y'u Rwanda cyatambutse kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, Alain Mukuralinda yatangaje ko Guverinoma ya Congo ikomeje kwihunza gukemura ikibazo cy'umutekano mucye uri mu Burasirazuba, ahubwo bagashyira imbere gukomeza gucengeza ibinyoma bigamije kusiga icyisha u Rwanda.
Mukuralinda avuga ko abayobozi ba Congo bakomeje kubwira urubyiruko rw'abo n'amahanga ko ikibazo ari u Rwanda, nyamara atari ko bimeze.
Muri iki kiganiro, yasabye urubyiruko rw'u Rwanda kutagirira urwango abakongomani, ahubwo bagatahiriza umugozi umwe mu kugaragariza amahanga ukuri.
Yatanze urugero avuga ko Congo ikomeje gukora uko ishoboye kugira ngo isebye u Rwanda, aho bananyuze kuri Maître Gims kugira ngo avuge nabi Umukuru w'Igihugu imbere y'abari bitabiriye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi.
Ati 'Hari uwitwa, Maître Gims, bari bamuhaye amafaranga menshi ibihumbi Magana atandatu by'amayero [Ni Miliyoni 690, 499, 574 Frw) ngo aze gutuka Perezida wacu (Kagame) kuri 'final' y'igikombe cy'Isi (2022). Noneho, Maître Gims arenze n'uwo mukinnyi (Uwo Minisitiri Jean Damascène yavuze muri iki kiganiro) mu kugira abantu bamukurikira.'
'Ugiye kubivuga ku gikorwa kiza kurebwa n'abantu miliyari eshatu, enye. Ni uko byaje kumenyekana bamuha gasopo. Wenda amafaranga yo yarayajyanyeâ¦'
Mukuralinda avuga ko iki ari igihe cy'uko urubyiruko rw'u Rwanda ruhagaruka rukifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ukuri kw'ibiri kuba muri iki gihe.
Ati 'Urubyiruko ruhagaruke. Ntabwo turutumye gutukana ntabwo turutumenye kurwana, ariko rufate, nibiba ngombwa batubaze, amakuru arahari, niba batazi aho bayakura tuyabahe, aya mbere ni bayasange kuri Twitter yanjyeâ¦.'
Muri iki kiganiro, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze n'ubwo nta rugamba rw'amasasu 'turimo', ariko hari urugamba rw'ikinyoma 'gikizwa n'abategetsi ba Congo'.
Yasabye Abanyarwanda guhagaruka bakarengera isura y'u Rwanda. Bizimana avuga ko iyo urwango rukwizwa bigira ingaruka nyinshi zirimo imibanire izamba hagati y'abaturage b'ibihugu byombi.
Avuga ko muri iki gihe Congo yafashe ingamba zo gufunga imipaka kugeza saa cyenda. Minisitiri Bizimana avuga ko bigeze aho n'abanyecongo bari mu mahanga 'bumva ko umutekano mucye uri mu Burasirazuba uterwa n'u Rwanda'.
Yavuze ko mu minsi ishize yarebye umukino wahuje ikipe ya Olympique de Marseille na Paris Saint-Germai (PSG). Muri iyi kipe ya Olympique de Marseille hakinamo umukinnyi Chancel Mangulu Mbemba ukina mu bwugarizi.
Mbere y'uko bakina uyu mukino, Chancel Mangulu Mbemba yanditse ubutumwa kuri Twitter avuga ati 'Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda uri umubyeyi ndagira ngo nkusabe uhagarike ubwicanyi igihugu cyawe kiriho gukorera mu Burasirazuba bwa Congo iwacu.'
Minisitiri Bizimana asobanura ko ibinyoma Congo yahimbye bimaze kugera kure, kugeza n'aho bigera ku mukinnyi nk'uyu ukomeye ku rwego rw'Isi.
Akomeza avuga ko ikinyoma 'kiragenda kigakwiza urwango mu baturage ubundi busanzwe babanye neza'. Avuga ko iki ari igihe cy'uko itangazamakuru rikomeza gusobanura ukuri kw'ibiri kuba.
Ibyo wamenya kuri Maître Gims, umunyamuziki winangiye umutima ku gutaramira i Kigali:
Inyandiko zitandukanye zivuga ko Maître Gims yavukiye mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Demokarasi ya Congo, ku wa 5 Gicurasi 1986.
Ni umunye-Congo, umuririmbyi w'umwanditsi w'indirimbo akaba n'umuraperi udashidikanwaho na benshi.
Avuka mu muryango w'abanyamuziki, kuko Se Djanana Djuma yari umuririmbyi mu itsinda 'Viva La Musica' rya rurangiranwa mu muziki Papa Wemba witabye Imana.
Maître Gims yageze mu Bufaransa mu mwaka wa 1988, ubwo yari afite imyaka ibiri y'amavuko, ari kumwe n'ababyeyi be bari abimukira muri iki gihugu.
Uyu mugabo yakuriye mu itsinda ry'abanyamuziki rya 'Sexion d'Assaut' mbere y'uko atangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.
Mu 2013 yashyize hanze album ye ya mbere yise 'Subliminal' yagurishijeho miliyoni z'amakopi bituma iza ku mwanya wa kabiri kuri album zikunzwe mu Bufaransa.
Uyu munyamuziki anafite album 'My Heart was right' yasohoye mu 2015. Mu rugendo rwe rw'umuziki amaze gukorana n'abahanzi barimo Sia, Pitbull, Lil Wayne, Stromae, Maluma, Sting n'abandi.
Avuka mu muryango w'abana batandatu barimo na Murumuna we Dajdu. Muri Werurwe 2019, Maitre Gims yanditse kuri konti ye ya Instagam avuga ko ashaka guhindura amazina ye akajya yitwa 'Gims' gusa aho kuba Maitre Gims.
ÂUmunyamuziki Maître Gims yari yahawe amafaranga kugira ngo igihe yaririmbiraga ibihumbi by'abantu bitabiriye umukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi atuke Perezida Paul KagameÂ
Maître Gims akurikirwa na Miliyoni 3 kuri Instagram yageregejwe igihe kinini gutaramira i Kigali aranga. Ibimenyetso yohererejwe by'umubano w'ibihugu byombi yabiteye utwatsiÂ
Murumuna we Dajdu ukurikirwa n'abantu miliyoni 7 kuri Instagram, yavuze ko adateze gutaramira mu Rwanda igihe cyose Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo budatekanyeÂ
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yasabye urubyiruko kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragariza amahanga ukuriÂ
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko buri munyarwanda akwiye guharanira kurengera isura y'u Rwanda. Ati 'Burya n'iyo ikinyoma gisigara ariko ukuri kuratsinda'. Duhaguruke rero turengera Igihugu cyacu, twumve ko ni inshingano ya buri wese.'Â
Ubwo Perezida Paul Kagame yahuriraga na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ku mupaka wa La Corniche ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021Â
Perezida Paul Kagame yitabiriye ibirori bifungura imikino y'Igikombe cy'Isi, anitabira umunsi wa nyuma w'iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 22Â
Umukinnyi wa filime Morgan Freeman n'Umunya-Qatar Ghanim Al-Muftah bari mu basusurukije ibirori bya nyuma by'igikombe cy'IsiÂ
Argentine ya Lionel Messi yegukanye Igikombe cy'Isi- Ibyishimo byari byose kuri Lusail StadiumÂ
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'EST-CE QUE TUM'AIMES' YA MAITRE GIMS
 ">