Umutoza Mikel Arteta yavuze ko ikipe ye ya Arsenal ariyo benshi mu bakunzi ba ruhago mu Bwongereza bifuza ko yatwara igikombe cya shampiyona.
Ibi yabivuze nyuma yo gutsindwa na Man City ibitego 3-1 ibasanze mu rugo ndetse ihita ibakura ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona bwa mbere mu mezi 5 ashize.
Icyakora Arteta yavuze ko abizi neza ko benshi mu bakunzi ba ruhago bifuza ko ikipe ye yakora amateka igatwara igikombe cya shampiyona.
Mbere yo gukina na Aston Villa, Arteta yagize ati: 'Abantu barashaka ko dutwara igikombe cya shampiyona kubera ko batwishimiye,bakunze abakinnyi bacu nuko twakoze ibintu.
Ntabwo nigeze ntekereza ko duhabwa amahirwe kandi ibyo ntabwo byahindutse.
'Manchester City yahoze ariyo ya mbere ihabwa amahirwe kuva ku munsi wa mbere kubera ko bamaze imyaka 5 bari kuri uwo mwanya.
Mbere y'uko umwaka w'imikino utangira,iyo uba uri uwo gusheta inzu yawe ku ikipe imwe,ndatekereza ko nta muntu wari gutekereza gushyira amafaranga ye kuri twe."
Arsenal irakina na Aston Villa kuri uyu wa Gatandatu saa munani n'igice z'amanywa.