Minisitiri Biruta yavuze ku mikoranire y'u Rwanda na Jordanie mu guhashya iterabwoba i Cabo Delgado - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubufatanye bw'u Rwanda na Jordanie mu by'umutekano no guhashya iterabwoba bumaze igihe kirekire cyane ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikunze kwitabira inama izwi nka 'Aqaba Process Meeting'.

Izi nama zibera mu Mujyi wa Aqaba zatangijwe n'Umwami Abdullah II bin Al-Hussein mu 2015, ndetse Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame akunze kuzitabira.

Mu ngingo zikunze kugarukwaho harimo gusigasira umutekano n'imikoranire mu bya gisirikare no gusangira ubunararibonye mu guhangana n'iterabwoba by'umwihariko muri Afurika y'Iburasirazuba.

Iyi nama igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere nk'uko byatangajwe na Minisitiri Dr Biruta wari wakiriye Minisitiri w'Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga no gucyura impunzi muri icyo gihugu, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi.

Aba bombi kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023, basinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bya politiki n'uburezi ndetse bagirana ikiganiro n'itangazamakuru.

Ati 'Iterabwoba ribangamiye twese. Intego ya 'Aqaba Process' ni ukurandura iterabwoba aho ryaba riri hose. U Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa w'ingenzi muri uru rugamba kuva mu ntangiro kandi ni ko bikomeje kugenda.'

Yakomeje agira ati 'Ubufatanye bwacu buzakomeza kandi tuzishimira ko u Rwanda ruzakira inama ya Aqaba vuba aha muri uyu mwaka, ni ubufatanye bukomeje kandi burimo gutanga umusaruro ufatika mu guhashya cya kibazo cy'iterabwoba navugaga.'

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigira uruhare rukomeye muri izi nama z'i Aqaba, ari kimwe mu bituma rukomeza gukorana bya hafi na Jordanie mu guhashya iterabwoba.

Ati 'Bikaba byumvikana ko u Rwanda rufite uruhare runini muri izi nama, akaba ari nayo mpamvu ruzakira bwa mbere iyi nama izaba ireba cyane cyane n'igice cya Afurika y'Uburasirazuba.'

Inama ya Aqaba Process izabera mu Rwanda muri uyu mwaka bitaganyijwe ko izitabirwa n'Umwami.

U Rwanda na Jordanie mu guhashya iterabwoba

Kuva muri Nyakanga 2021, u Rwnada rwatangiye ubutumwa budasanzwe bwo guhashya iterabwoba muri Mozambique by'umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ubwo Ingabo z'u Rwanda zageraga muri Mozambique, zabanje guhangana n'ibyihebe zibivana mu birindiro bitandukanye byari bifite. Kuri ubu ibyihebe byinjiye mu mashyamba ya Cabo Delgado, mu gihe ingabo z'u Rwanda zikibikurikirana.

Ni ubutumwa bugikomeje aho u Rwanda rwakomeje kugenda rubona abafatanyabikorwa barimo Jordanie nk'uko Minisitiri Dr Biruta yabitangaje.

Ati 'Ubundi rero igihugu cya Jordanie turakorana no kurwanya iterabwoba mu gihugu cya Mozambique. Kandi ikintu cya mbere kinakomeye ni uguhana amakuru ku iterabwoba ndetse n'ariya matsinda atandukanye ahungabanya umutekano akoresheje iterabwoba haba muri Afurika no muri Mozambique.'

Minisitiri Biruta yavuze ko imitwe y'iterabwoba usanga yambukiranya imbibi ku buryo ushobora gusanga hari uburyo nk'umutwe uri muri Afurika y'Iburasirazuba ukorana n'uwo mu karere Jordanie iherereyemo.

Ati 'Hano mu gice cyacu muzi ko dufite za ADF ahagana mu Burasirazuba bw'Amajyaruguru ya Congo. Byose biba bifite aho bihuriye kuko abarwana muri Mozambique bafite uko bakorana n'aba bari muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.'

'Ndetse birazamuka bikagera no muri Somalia no mu gice Jordanie ibamo. Ni ngombwa rero ko kurwanya iterabwoba, ibihugu byose bifatanya kandi tukaba twishimira ko dufatanya n'igihugu cya Jordanie muri uru rugamba.'

Muri rusange imikoranire y'u Rwanda na Jordanie mu bijyanye n'umutekano busanzweho ndetse Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Jordanie, Maj. Gen Ahmed Husni Hasan Hatoqia aheruka kugirira uruzinduko rw'akazi mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura.

Minisitiri Biruta na mugenzi we, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rusanzwe rukorana bya hafi na Jordanie
Minisitiri w'Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga no gucyura Impunzi muri Jordanie, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi yavuze ko umubano w'igihugu cye n'u Rwanda uzakomeza gutezwa imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-biruta-yavuze-ku-mikoranire-y-u-rwanda-na-jordanie-mu-guhashya

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)