Iyi nama ihuza za Guverinoma iri kuba ku nshuro ya cyenda yatangijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 13 ikazageza kuri 15 Gashyantare 2023.
Uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti 'Shaping Future Governments' ugenekereje mu Kinyarwanda ni 'ugutegura cyangwa kubaka guverinoma z'ahazaza'
Ubusanzwe ni nama yitabirwa n'abayobozi mu nzego zitandukanye, abakuru ba za guverinoma, abahanga mu ngeri zinyuranye, abari mu nzego zifata ibyemezo n'abaharagariye imiryango mpuzamahanga batandukanye ku Isi bagasangira ibitekerezo n'umusanzu ku byazana impinduka mu iterembere, icyakorwa n'ingamba zishobora gufatwa mu guharanira ahazaza heza.
Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Ngirente yajyanye n'abarimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasition Iradukunda Yves n'abandi.
Kuri iyi nshuro iyi nama igiye kubera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z'Abarabu, biteganyijwe ko izatangirwamo ibiganiro bisaga 300, itangarizwemo raporo 20, abazatanga ibiganiro barenga 200 mu gihe biteganyijwe ko nibura hari amasezerano y'imikoranire ashobora gusinywa arenga 80 ku bihugu bizitabira.
Biteganyijwe ko izitabirwa n'abasaga ibihumbi 10 barimo abahagarariye za Guverinoma mu gihe imiryango mpuzamahanga izitabira ibarirwa hejuru ya 80 n'abandi.
World Government Summit 2023 igizwe n'amahuriro 22 bitewe n'ingingo runaka zizigwaho. Muri yo twavuga nk'ihuriro ry'abagore bari muri guverinoma, ihuriro riziga ku mirimo y'ahazaza, iryiga ku ikoranabuhanga no kubungabunga ibidukikije n'iriziga ku isuzuma ry'ingamba z'iterambere rirambye.
Hari kandi ihuriro rigomba kwiga ku mirimo cyangwa serivisi zitangwa na guverinoma, iriziga ku hazaza h'itangazamakuru, ku buzima, inganda n'ikoranabuhanga, ahazaza h'uburezi, kwihaza mu biribwa, ahazaza h'umurage wa Afurika n'andi mahuriro anyuranye.
Ikindi giteganyijwe ni uko hazatangwa igihembo gihabwa umuminisitiri w'indashyikirwa bitewe n'ibikorwa aba yarakoreye igihugu cye bikazana impinduka mu bizima bw'abagituye n'imiyoborere muri rusange.