MU MAFOTO 200: Byari ibicika muri Rwandas Gl... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Ukuboza 2022 nibwo hatangiye kumvikana bwa mbere amarushanwa ya Rwanda's Global Top Model 2023, maze abanyamideli bahabwa umwanya wo kwiyandikisha muri aya marushanwa yateguwe na Embrace Africa, ihagarariwe mu Rwanda na Ndekwe Paulette.

Iyi kompanyi imaze kuba ubukombe mu bikorwa by'imideli n'amarushanwa y'ubwiza, ikaba yarateguye aya marushanwa igamije kubaka umuyoboro uganisha abanyamideli nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga, aho abazahiga abandi bazabasha kubona amahirwe arimo guseruka mu birori bikomeye by'imideli mu Butaliyani no mu Bwami bw'Abarabu, mu mujyi ukomeye w'ubucuruzi wa Dubai.

Nyuma yo kwiyandikisha tariki ya 17 Mutarama 2023, binyuze ku rubuga rumaze kuba ubukombe mu birebana n'ibirori n'ibitaramo rwifashishwa mu kwamamaza ibyo bikorwa, mu matora no kugura amatike rwa events.noneho.com, hatangiye amatora.

Aya matora yashyizweho akadomo kuwa 04 Gashyantare 2023, asiga batanu bahize abandi bagera kuri 86 bari bahatanye babonye tike nta mpaka, yo gukomeza mu kindi cyiciro nk'uko byari biteganijwe.

Kuri iyo tariki kandi nibwo habaye ibirori by'amajonjora byayobowe na Lion Imanzi mu buhanga bwe, afatanije na DJ Arafat batumye abitabiye batamenya uko amasaha yagendaga kuko igikorwa cyamaze amasaha atanu arengaho gato.

Abanyamideli bari bacyereye gukomeza batambutse biyereka abaje kwihera ijisho no kubahesha amahirwe yo gukomeza, kuko binyuze mu matora yakozwe binyuze mu butumwa bugufi rwagati mu birori, batanu batowe cyane n'abitabiriye babashije gukomeza.

Hari kandi n'akanama nkemurampaka kari kayobowe na Miss Global Heritage 2022, Abigail Pierre Louis wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ufite inkomoko muri Haiti bihereye ku babyeyi be.

Muri aka kanama kandi harimo Miss Globe Rwanda 2021, Murekatete Stella Matutina hakaza Mateo Design umusore umaze kuba ikimenyabose mu gutunganya no kumurika imideli, ndetse n'umwe mu batoza bakomeye b'abanyamideli Nadia Uwiduhaye.

Ibirori byasojwe ahagana saa sita z'ijoro zo kuwa 04 Gashyantare 2023 abantu ubona bagikeneye kwihera ijisho intambuko ibereye y'abanyamideli, bari bahatanye nyamara igihe cyari cyagiye gusa hari amahirwe kuko kuwa 25 Gashyantare 2023 hateganijwe 'finali' y'irushanwa.

Mu banyamideli bitabiriye ababashije kubona amahirwe yo gukomeza barimo abatowe kurusha abandi aribo nimero 29 Laura Sarah, 38 Diane Ngabonziza, 40 Nadia Umuhire, 42 Michelle Ashimwe na 53 Rosine Bamurange.

Hari kandi n'abatoranijwe binyuze mu mafoto bohereje n'amashusho aribo nimero 66 Nshogoza Jean, 04 Joy Rwagitinywa, 87 Alan Marc Rwemerakurinda, 14 Nelly Mukundwa na 33 Atete Alliance.

Hakaza abahawe amahirwe n'abitabiriye babatora binyuze mu butumwa bugufi, aribo nimero 48 Emilia Mwiza, 64 Christian Buseyi, 78 Willy Cedrick', 52 Boase Jovaille na 27 Yvette Batamuriza.

Nyuma kandi akanama nkemurampaka katangaje abandi bagera kuri 15 kahisemo hakurikijwe inararibonye ya buri umwe mu bakagize, aribo bo mu cyiciro cya 'Commercial Model' nimero 40 Benigne, 51 Belise, 59 Racheal Nzayihimbaza, 35 Murerwa Cecile na 36 Munyana.

Hakaza abo mu cyiciro cya 'Fashion Boys' aribo nimero 11 Gatete Fred, 84 Iriho Osee Rebero, 71 Keila Mucyo, 21 Justin Shema na 83 Edwin Ruberwa n'abandi batanu bo mu cyiciro cya 'Fashion Girls' aribo nimero, 58 Sylvie Isimbi, 07 Kamanzi, 57 Annette Uwera, 16 Teddy Rudasigwa na 01 Divine Muziranenge.

Inkumi n'abasore bari babucyereye Akanyamuneza kari kose kubari baje gushyigikira ababo bakomejeUbwiza bw'abanyarwandakazi bwari bwahuye n'umwambaroIbyiza bikwiye aheza niyo mpamvu ibirori byashyinzwe muri Olympic HotelAmajonjora ya Rwanda's Global Top Model yitabiwe na bamwe mu bavuga rikijyana mu ruganda rw'imideli mu gihugu

Abasore icyizere cyari cyose Intambuko y'abanyamideli ku itapi y'umutukuByari ibihe byiza ku bakunzi b'imideliNi shapitire nshya mu birebana n'imideliAkamwenyu kubifuza kuvamo abanyamideli bakomeye ku isiAkanyamuneza kari kose kubakomejeBagaragaje ko bari bariteguriye kwimurikaN'ubwo hakiri amahirwe yo kongera kureba aba banyamideli muri finali kuwa 25 Gashyantare, ariko utaje yahombyeHafashwe ifoto y'urwibutso ku bakomeje, abari bagize akanama nkemurampaka na Lion ImanziKanda hano urebe amafoto yose

AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125739/mu-mafoto-200-byari-ibicika-muri-rwandas-global-top-model-2023-yasize-abanyamideli-30-babo-125739.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)