Umuhango wo kubakira wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023 witabirwa n'abarimo Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye n'abandi bayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego z'umutekano.
Muri aba bapolisi bashya barimo abakobwa 419, abahungu 1193 nibura abagera 1465 batorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Gishari mu gihe 147 batorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Musanze, abagera ku 1574 bahise binjizwa muri Polisi naho 40 bajyanwa mu rwego rushinzwe Igorora, RCS.
Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana yasabye abapolisi bashya kuzaba intangarugero u kubahiriza amategeko, abasaba gushyigikira gahunda za Leta kandi bakaba intangarugero ndetse bakanahesha ishema igihugu.