Rocky Kirabiranya umenyerewe mu gusobanura filime, yasohoye indirimbo "Umutima w'Umusirikare" aho yifashishije amazina amenyerewe mu myidagaduro hano mu Rwanda.
Ni indirimbo yakoranye na Sean Brizz ndetse ba Fireman iba igaruka ku butwari bw'abasirikare.
Bavuga ko ari umuntu ufite umutima ukomeye wemera gusiga umuryango we akajya kwibera mu ishyamba kugira abaturage n'igihugu cye bagire amahoro.
Ubwo butwari bwe rero abantu bakabaye babumwubahira, ibyo yasize ntibyangizwe, ntibamwonyerere umutwaro ku mvura iba imuvuna ibitugu.
Nubwo ari indirimbo ya Rocky, nta hantu na hamwe uyu mugabo yumvikana aririmba.
Ni indirimbo mu mashusho ya yo yifashishije ibyamamare bimenyerewe mu myidagaduro hano mu Rwanda, uretse Fireman na Sean Brizz baririmbye harimo Fifi Raya, Young Grâce, Anita Pendo, Fatakumavuta, Iyamuremye Serge, Kaddafi, Khalfan Govinda, Ddumba.