Mukansanga Salima akomeje kwandika amateka ku rwego rw'Isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusifuzi mpuzamahanga w'umunyarwandakazi, Mukansanga Salima akomeje kwandika amateka ku Isi, ubu yashyizwe ku gifuniko (cover) y'igitabo cy'amategeko ngengamyitwarire ya FIFA 2023 (FIFA Disciplinary Code Edition 2023).

Impuzamashyirahamwe y'umupira ku Isi (FIFA), tariki ya 1 Gashyantare 2023 yatangaje ko yavuguruye zimwe mu ngingo zigize amategeko ajyanye n'imyitwarire igenderaho.

Zimwe mu ngingo zibanzweho muri iri vugururwa kugira ngo umupira w'amaguru ukomeze kuba nta makemwa, harimo ivuga ko 'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutotezwa no gukoreshwa ibidakwiye ntibifite igihe birangirira'.

Aha bivuze ko na nyuma y'imyaka 10 kuzamura iki cyaha kiba kitarasaza, uwagikorewe yarega kandi uwagikoze cyamuhama agahanwa.

Hari kandi kuba "Abahohotewe bafite uburenganzira bwo kujuririra imyanzuro yafashwe.'

Ikindi kibanzweho ni ukugurisha imikino (match fixing) 'kongera imbaraga mu gukora iperereza ku bagira uruhare mu kugena ibiva mu mikino (match-fixing), hagashyirwaho akanama kabishinzwe'

FIFA yasabye abanyamuryango ba yo kujya bayimenyesha ibihano byafatiwe abagaragaweho ibifatanye isano n'izo ngingo zavuguruwe tumaze kugarukaho hejuru.

Ku gifuniko (cover) cy'iki gitabo, Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru mu Isi (FIFA), yifashishije ifoto n'umusifuzi mpuzamahanga w'umunyarwandakazi, Mukansanga Salima uheruka mu gikombe cy'Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, aho yabaye umugore wa mbere usifura hagati wagiriwe icyizere cyo kujya muri iyi mikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi.

Iki gitabo cyavuguruwe hifashishijwe abafatanyabikorwa batandukanye barimo Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Abunganizi mu by'amategeko y'Umupira w'amaguru.

Aya mavugurwa yemejwe mu nama ya FIFA yabaye ku wa 16 Ukuboza 2022 aho agomba gukurikizwa guhera ku wa 1 Gashyantare 2023.

Mukansanga Salima yashyizwe ku gifuniko (cover) y'igitabo cy'amategeko ngengamyitwarire ya FIFA



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukansanga-salima-akomeje-kwandika-amateka-ku-rwego-rw-isi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)